Abo bagabo ni Archard Kalugendo na Edward Rweyemamu, bashyikirijwe ubutabera kuri uyu wa Gatanu, bashinjwa kuba baratumye ayo mabuye yacukurwaga n’ikompanyi y’Abongereza ikayohereza hanze ashyirwa ku isoko ku giciro gito cyane.
Itegeko rihana uwangije ubukungu bwa Tanzania, riteganya ko igihano kinini ahabwa kigera ku gifungo cy’imyaka myaka 20.
Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida wa Tanzania, John Magufuli, anenga ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abiziza kudaha leta umugabane ukwiriye w’umusaruro bikura mu bucukuzi.
Aba bagabo bombi bahakanye ibyaha bashinjwa, urukiko rwanzura ko urubanza rusubikwa rukazongera kuburanishwa kuwa 29 Nzeri 2017.
Leta ya Tanzania iheruka gutangaza ko ishaka gushyiraho itegeko riyegurira diamant. Magufuli kandi aheruka gusaba igenzura ryimbitse ry’ibyo Tanzania ishora hanze, nyuma yaho Inteko Ishinga Amategeko itahuye ko diamant z’igihugu n’andi mabuye y’agaciro bitagaragarizwa inzego z’ubugenzuzi.
Kugeza ubu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Tanzania bugize hafi 4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO