00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu butumwa bakoze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) igice cy’Amajyepfo, Brigadier General Shishir Bhardwag, yakomeje uruzinduko rwe rwo gusezera ku basirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-1, bari mu Kigo cya UN Tomping i Juba abaha impamyabushobozi z’ishimwe kubera ubutumwa bakoze.

Muri urwo ruzinduko yabahaye Impamyabushobozi z’Ishimwe mu rwego rwo gushimira ubwitange, ubushake n’umusanzu wabo bagize mu butumwa bwa UNMISS.

Brig Gen Bhardwag yashimiye abo basirikare ku bw’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’ubutumwa bwabo, abasaba gukomeza gukurikiza amahame yo ku rwego rwo hejuru bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubwo butumwa.

Yanagaragaje ko ashimira cyane abakozi bose, abasabira ibyiza n’amahirwe masa mu bikorwa byabo.

Abasirikare b'u Rwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu butumwa bakoze muri Sudani y'Epfo
Abasirikare b'u Rwanda bahawe impamyabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages