Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nyombayire yagaragaje ko igisubizo cya politiki ari cyo cyakemura amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, asobanura ko ibyo bimaze igihe kinini bizwi.
Yagize ati “Ibi ni byo u Rwanda rumaze imyaka myinshi rusaba. Ni byo Perezida Tshisekedi yanze mu buryo bweruye, abisubiramo. Ntabwo tuzabiyungaho mu kubyumva ukundi.”
Nyombayire yagaragaje ko imigirire y’umuryango mpuzamahanga ishobora gutuma umuntu atekereza ko hashobora kuba hari ubundi buryo amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC akemurwamo.
Ni mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje guteguza u Rwanda ko uzarufatira ibihano, urushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo. Ibi birego rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko bidafite ishingiro.
Nyombayire yagaragaje ko icyemezo umuryango mpuzamahanga wafashe mu myaka 30 ishize cyo gutererana u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyerekana ko ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bufite imbere y’inyungu za politiki kandi ko n’ubu bikimeze gutyo, ari yo mpamvu ubutegetsi bwa RDC buri gusangira izi nyungu n’ababukoresha.
Ati “Ni yo mpamvu ubutegetsi bwa RDC buri gusangira izo nyungu n’abakoresha babwo: bukavuga gisazi, bukinjiza abajenosideri n’abacanshuro b’Abanyaburayi kugira ngo barwane intambara zanyu, mwicare, muruhuke, hanyuma mureke umuryango mpuzamahanga ushyingure ikibazo nyakuri.”
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko imyanzuro n’amatangazo by’umuryango mpuzamahanga biganisha ku nyungu; aho wifuza kugumisha ingabo muri RDC (MONUSCO), kugumishaho gahunda zo gufasha abakene, ibigo byawo bikabungabunga izo nyungu.
Yagaragaje ko kugira ngo umuryango mpuzamahanga ubone izo nyungu, biba bisaba ko RDC ikomeza kuba igihugu kitagendera ku mategeko, gifite abayobozi bajya kugura imiturirwa i Bruxelles mu Bubiligi.
Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka, mu gihe bigaragara ko ihuriro ry’ingabo zirimo iza RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bifite umugambi wo kurutera, nyuma y’imyaka myinshi bigerageza kuruhungabanyiriza umutekano.
Mu 2022 gusa, FDLR yifashishije intwaro yahawe na Leta ya RDC, irasa mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena. Hari hashize imyaka ibiri, RUD-Urunana ishamikiye kuri FDLR yiciye Abanyarwanda 14 muri aka karere.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko abayiteguza ibihano bayiziza ko yashyizeho ingamba zigamije kurinda umutekano wo ku mupaka n’uw’Abanyarwanda. Isobanura ko ibihano bitazigera bikemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, kuko na kera hose ntacyo byigeze bimara.
Unlike what the international community will have you believe, the idea that a political solution is necessary to solve the conflict in Eastern DRC is far from new. It is what Rwanda has been calling for, for YEARS. It is exactly what President Tshisekedi has openly and…
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) February 25, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!