Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Soeur Nayituriki yemeje ko amakuru yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ariyo ariko avuga ko atarasezera ku buyobozi bw’ishuri yari abereye umuyobozi kuva mu myaka ishize.
Ati “Ndacyahari wenda kugera mu Ukuboza hagati, njye ngejeje igihe cy’ikiruhuko cy’izabukuru, igihe cyanjye naragicyuye ubwo ni ukuvuga ngo ngeze igihe cyo kuruhuka nanjye.”
Amakuru ahari yemeza ko kugeza ubu iri shuri ryamaze guhabwa undi muyobozi ndetse kuri ubu akaba ari kumenyerezwa iyi mirimo mishya.
Hari hashize imyaka 24 Sr Nayituriki Hélène ayobora iri shuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!