00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spiro yakiriye abagize itsinda rya EPD basobanurirwa imikorere y’uruganda

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 12 September 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Abagize urugaga rw’abashoramari n’abikorera mu nzego z’Ingufu, EPD, baturutse mu bihugu bitandukanye basuye uruganda rwa Spiro berekwa aho moto ziteranyirizwa, na sitasiyo zisimburizwamo batiri za moto mu rwego rwo gusobanurirwa uko uru ruganda rurushaho guteza imbere ubwikorezi bw’amashanyarazi mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, ku ruganda rwa Spiro i Masaka.

Abagize iri tsinda baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, Burkina Faso, Nigeria, ndetse n’ahandi, ubwo bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya RE4SG yigaga ku guteza imbere ingufu z’amashanyarazi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda rwa Spiro, Shema Fredy yavuze ko gusurwa n’aba bashyitsi bigaragaza ko icyizere bafitiwe kitagarukira ku Banyarwanda gusa ahubwo n’Abanyamahanga kibageraho.

Ati “Kwakira iri tsinda ryaje kudusura ni ishusho igaragaza ko ibyo dukora byizewe, kuko erega ibi ubirebera aho twatangiriye ndetse n’aho tugeze ubu. Bivuze ngo uruzinduko rwabo rugaragaza ko tugifite gushyira imbaraga mu byo dukora mu rwego rwo kongera umusaruro.”

Kugeza uru ruganda rufite moto z’amashanyarazi zirenga ibihumbi 25 na sitasiyo zisimburizwamo batiri zirenga 350 ndetse iki kigo gishaka kwagura ibi bikorwa.

Spiro yatanze akazi ku bantu benshi mu Rwanda kuko uretse abamotari bakoresha moto zayo, ifite abakozi 1650 barimo abagore bangana na 38% ndetse intego ni uko bagera kuri 45%.

Abagize urugaga rw’abashoramari n’abikorera mu nzego z’Ingufu, EPD, baturutse mu bihugu bitandukanye basuye uruganda rwa Spiro berekwa aho moto ziteranyirizwa
Abagize iri tsinda basobanuriwe byinshi ku ruganda rwa Spiro
Iri tsinda ryasuye sitasiyo zisimburizwamo batiri za moto
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda rwa Spiro, Shema Fredy yavuze ko gusurwa n’aba bashyitsi bigaragaza ko icyizere bafitiwe kitagarukira ku Banyarwanda gusa ahubwo n’Abanyamahanga kibageraho
Spiro yakiriye abagize itsinda rya EPD basobanurirwa byinshi kuri uruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages