Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro Rwanda, Ngabire Shanton, ubwo yitabiraga Inama n’Imurikabikorwa ngarukamwaka ry’ibijyanye n’ingufu ryabereye i Kigali kuva ku wa 8 Nzeri 2026.
Mu kiganiro cyibanze kuri politiki, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’imicungire ya batiri z’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, Ngabire yavuze ko Spiro iri kubaka uburyo bunoze buzafasha abamotari gukomeza gukora batabangamiwe no kubura aho basimburiza batiri.
Ati “Ku mumotari ukora ubucuruzi, igihe moto imara ikora ni ingenzi cyane. Ntabwo yifuza kumara amasaha y’akazi ategereje ko batiri yuzura. Akeneye kubona ingufu zizewe aho ari hose akorera.”
Spiro ntiyibanda gusa ku gukora no gukwirakwiza moto z’amashanyarazi, ahubwo inita ku kwagura sitasiyo zo gusimburizaho batiri, kongera umubare wa batiri, gukurikirana imikorere yazo hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Ibi bijyana kandi no gusesengura amakuru aturuka kuri sitasiyo za Spiro, afasha kumenya aho batiri zikoreshwa cyane, aho abazikeneye biyongera ndetse n’uko buri batiri ikora. Ibi bituma Spiro ibasha guhitamo neza aho yubaka sitasiyo nshya no gucunga ububiko bwa batiri hakurikijwe ibikenewe.
Ngabire yavuze ko Spiro idategereza ko moto z’amashanyarazi zibanza kuba nyinshi ngo itangire gutegura ibizakenerwa, ahubwo ko iri kubaka ibikorwaremezo hakiri kare kugira ngo bizabe bihagije uko umubare w’abazikoresha ukomeza kwiyongera.
Ati “Ntabwo dushaka gukemura ikibazo cy’uyu munsi ngo ejo tuzabe twateje ikindi kibazo cy’imyanda ya batiri. Ni yo mpamvu dutegura imicungire y’ubuzima bwa batiri kuva ku munsi wa mbere.”
Spiro Rwanda kandi iri gukorana n’inzego za Leta kugira ngo ahateganywa gushyirwa sitasiyo zo gusimburizaho batiri habe hari amashanyarazi ahagije kandi yizewe.
Igaragaza ko gushyiraho sitasiyo nshya bikorwa hashingiwe ku mubare wa moto zikorera mu gace runaka, ibikorwaremezo bihari n’ingano y’amashanyarazi ahaboneka.
Kugeza ubu, Spiro Rwanda imaze kubaka sitasiyo nini umunani mu Mujyi wa Kigali, zifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri nyinshi icyarimwe.
Ifite kandi batiri zirenga ibihumbi 50, ndetse iteganya gukomeza kongera umubare wazo no kwagura sitasiyo zo kuzisimburizaho.
Spiro Rwanda ivuga ko intego yayo ari ukwagura ibikorwa, gutanga serivisi zizewe no gucunga neza batiri mu gihe cyose zimara zikoreshwa. Ibi bizatuma ibikorwaremezo bikomeza kwaguka ku muvuduko ujyanye n’ubwiyongere bwa moto z’amashanyarazi mu Rwanda.
Kugeza ubu, Spiro imaze gushyira mu muhanda moto zirenga 36.461 zikoresha amashanyarazi. Ikomeje kandi kwagura urusobe rw’ibikorwaremezo byo gusimburizaho batiri, kugira ngo serivisi zayo zirusheho kwegera abazikoresha no kuborohereza.
Spiro kandi yagize uruhare rukomeye mu guhanga imirimo, aho imaze guha akazi abantu barenga 2.342. Abagore bangana na 38% by’abakozi bose, kandi iyi sosiyete ifite intego yo kongera uwo mubare ukagera kuri 45%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!