Ubu bufatanye bwatangarijwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 11 Nzeri 2026. Bugamije guteza imbere ubwikorezi bw’amashanyarazi buhendutse kandi burambye ku mugabane wa Afurika.
Muri ubu bufatanye, Yadea izaha Spiro moto z’amashanyarazi n’ibindi bicuruzwa bijyanye na zo, byateguwe hakurikijwe imiterere y’imihanda n’ibikenewe ku masoko yo muri Afurika.
Spiro izinjiza izi moto mu rusobe rwayo rwa sitasiyo zo guhinduriraho batiri no mu bindi bikorwaremezo by’ingufu ikorera mu bihugu birindwi. Ibi bigo byombi bizanakorana mu gukora moto zihariye, zijyanye n’imiterere y’imihanda yo muri Afurika ndetse n’uburyo zikoreshwa mu bucuruzi.
Gagan Gupta washinze Spiro akaba na Chairman wa Equitane, yagize ati "Ubu bufatanye na Yadea ni ikimenyetso gikomeye cy’ibyo tumaze kugeraho kandi buduha amahirwe yo gufatanya kuyobora icyiciro gishya cy’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi ku masoko akiri kuzamuka.”
Ubufatanye bwa Spiro na Yadea buhuza ubushobozi bwa Yadea mu gukora ibinyabiziga ku bwinshi n’ikoranabuhanga ryayo, hamwe n’ubunararibonye bwa Spiro ku masoko yo muri Afurika n’urusobe rwayo rwa sitasiyo zo guhinduriraho batiri.
Anant Badjatya, Umuyobozi Mukuru wa Spiro, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha kwihutisha urugendo rwa Afurika rugana ku bwikorezi butangiza ibidukikije.
Yagize ati "Bizafasha abandi bamotari ibihumbi guhindukirira ibinyabiziga by’amashanyarazi bihendutse mu gihe gito, kandi byongere uruhare rwacu mu kurengera ikirere kuri uyu mugabane.”
Spiro ifite moto z’amashanyarazi zirenga 130.000, sitasiyo zo guhinduriraho batiri zirenga 2500. Ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika kandi ifite ibigo biteranyirizwamo moto muri Uganda, Kenya, Nigeria no mu Rwanda.
Yadea ikorera mu bihugu birenga 100 kandi imaze kugurisha ibinyabiziga by’amashanyarazi birenga miliyoni 100. Ifite inganda 10 n’impamyabushobozi zirenga 2000 mu ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi.
Wang Jiazhong, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Yadea Technology Group, yagize ati "Turahuza udushya ku rwego rw’isi n’ibikorwaremezo byo ku isoko kugira ngo dutange ibisubizo by’ubwikorezi byaguka kandi birambye, bizafasha miliyoni z’abamotari kandi bihindure ubwikorezi bwo mu mijyi ya Afurika.”
Ubu bufatanye bubaye mu gihe Spiro ikomeje kwagura ibikorwa byayo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!