Ihuriro ry’aya masosiyete (Rwanda Health Insurers Association-RHIA) ryungutse imbaraga nshya z’abanyamuryango ari bo UAP na Radiant Insurance Campany mu nama yabahuje kuwa kane tariki ya 5 Werurwe 2015.
Umuyobozi wa RHIA, Dr Gakwaya Innocent asanga kunguka abanyamuryango bashya ari imbaraga nshya bungutse ngo bakomeze gutera imbere mu bikorwa byabo, ubuvuzi bugatera imbere kandi n’ubufatanye bugakomeza mu nyungu za buri wese.
Ni muri urwo rwego bazakomeza kuzihuza barengera inyungu z’abanyamuryango babo n’abanyarwanda muri rusange bitabira ibikorwa by’ubwishingizi bw’indwara.
Ati “Uku kwishyira hamwe ni ukugira ngo wa muntu waduhaye amafaranga ngo tumufashe, ikizamubaho cyose tuzamwiteho. Tugomba gufatanya kugira ngo tugire ingufu hanyuma uzagira icyo asaba azakibone, kuko twitwaye nabi tugahomba, ba bandi bagiye kuvurwa ntibakwishyura amafaranga, batishyuye amavuriro ntiyabona imiti, ntiyanabona abaganga, bityo ntatere imbere”.
Yongeyeho kandi guhuza izi mbaraga bikozwe ku nyungu za buri wese, ati “Aho kugira ngo MMI ijye kuvugira abasirikare gusa, RSSB ivugire abakozi ba Leta, Radiant ivugire abakiriya bayo gusa, reka dushyire hamwe twese tugire ubuvugizi buhuriye hamwe muri iri huriro duhuriyemo”.
Rugenera Marc, umuyobozi mukuru wa sosiyete Radiant Insurance Company yavuze ko kwihuza bigiye kubongerera imbaraga kandi bakarushaho kunoza serivizi zabo.
Yavuze ko abishingirwa n’ikigo abereye umuyobozi hari igihe basabwaga kwishyura amafaranga atandukanye n’ay’abo mu bundi bwishingizi kandi mu mavuriro n’ibigo bimwe, bityo ngo iri huriro rikazafasha guhuza ibiciro n’ibikorwa ku nyungu z’Abanyarwanda bose.
RHIA yari isanzwe igizwe n’amasosiyete ya SORAS, CORAR, RSSB na MMI, ikaba yungutse UAP na Radiant Insurance Company.



















TANGA IGITEKEREZO