Ibyo biganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu Kabili tariki ya 20 Ukwakira, byahawe insanganyamatsiko igira iti “Guha umwanya imiryango ya Sosiyete sivile ni ingenzi cyane mu kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere.”
Ibi biganiro bigamije gushyiraho uburyo bwo kongera ibiganiro bigamije iterambere, gushyiraho umwanya wo gusasa inzobe hagati ya Guverinoma, Sosiyete Sivile n’abaterankunga kuri gahunda z’iterambere.
Umuyobozi wa Economic Justice Network, Ngendandumwe Jean claude asobanura impamvu bateguye ibi biganiro, yavuze ko Ubushakashatsi bwakozwe mu Ugushyingo 2014 n’impuzamiryango Economic Justice Network, bugamije kureba imikorere n’umwanya imiryango ya Sosiyete Civile ihabwa mu Rwanda, bwagaragaje ko hari byinshi byakozwe na Guverinoma mu gufasha iyo miryango gukorera mu bwisanzure, ariko bugaragaza ko hakiri imbogamizi.
Bwagaragaje ko imiryango ya Sosiyete sivile idahabwa umwanya uhagije mu gushyiraho za politike, na gahunda z’igihugu, mu kuzishyira mu bikorwa yaba ku rwego rwo hejuru no mu nzego zo hasi zegereye abaturage.
Asobanura umusaruro biteze muri ibi biganiro, Jean Claude yavuze ko “bifuza guhabwa umwanya uhagije muri gahunda za Leta”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka niwe wafunguye ku mugaragaro ibi biganiro.
Yavuze ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo iyi miryango ihura nabyo.
Yashimiye imiryango ya sosiyete sivile ku ruhare bagira mu miyoborere myiza, kwimakaza demukarasi gufasha abatishoboye biciye mu buvugizi, kurwanya ubujiji, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Ati “Nka leta y’u Rwanda twemerea ko iyo imiryango ya Sosiyete sivile ikora cyane, bituma habako imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo na guverinoma igakora neza mu nyunzu z’abaturage”
Yongeraho ati “Twizera ko SCOs iri kubikora neza, kuko bigaragazwa n’uburyo u Rwanda rurushaho gutera imbere, no kugabanya ubukene. Twizera ko SCO yagize uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa”
Munyeshyaka yavuze ko ashima cyane uruhare rwa Sosiyete Sivile mu bikorwa by’imihigo, binyuze mu rugaga rw’abatanyabikorwa mu turere, JDAF.
Ibi biganiro birimo inzego nkuru z’igihugu nka Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, n’indi miryango itegamiye kuri Leta.
Biteganyijwe ko muri ibi biganiro, hamurikwa ibyavuye mu bushakshatsi bwakozwe, bugaragaza umwanya Sosiyete sivile ihabwa mu gushyiraho gahunda z’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO