Iki gikorwa cyo koroza iyi miryango cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 14 Kanama 2019, kigamije gufasha abana bavuka muri iyi miryango gukura neza.
Umushinga FSP/BMZ uremera imiryango ubushobozi kugira ngo ibashe kurera abana bayibamo neza watangiye muri Kamena 2018, biteganyijwe ko uzarangira muri Kamena 2021.
Ibindi bikorwa muri uyu mushinga harimo kwigisha urubyiruko imyuga aho abagera ku 149 bamaze guhugurwa, kwigisha abaganerwabikorwa kwibumbira mu mashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya no gukora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.
Imiryango yaremewe yishimiye ko babonye inka ndetse ikaba yiteze impinduka haba mu mibereho y’abana babo n’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Nyinawabega Louise wahawe inka utuye mu Murenge Rutunga yavuze ko inka yahawe izamufasha kunoza imirire y’umuryango no kubona amafaranga.
Ati “Inka nahawe izampa ifumbire mbashe kweza umusaruro uhagije kandi ndizera ko n’abana banjye bazakura neza kuko bagiye kubona amata ahagije. Nari ndi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nizeye ko mu gihe gito nzaba ndi mu cyiciro cya Gatatu.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ndetse akaba anahagarariye SOS Rwanda mu mategeko, Jean Gakwaya, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abana barererwa muri iyi miryango kubaho no gukura neza.
Yagize ati “Nkuko SOS Children’s Village Rwanda ihora iharanira imibereho myiza y’umwana, turashaka ko n’imiryango bakomokamo ibigiramo uruhare bityo abana b’u Rwanda bagakura neza, bakiga bakazagirira igihugu cyabo akamaro.’’
Yavuze ko bazakomeza gukorana n’Uturere twa Gasabo na Gicumbi abahawe inka bakazitaho ndetse bakaziturira n’abaturanyi babo.
Umuyobozi w’Umushinga FSP/BMZ, Ndatabaye Simon, yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukubaka ubushobozi bw’imiryango
Ati “Turashaka kubaka ubushobozi bw’imiryango kugira ngo ibashe kwita ku bana ubwayo, abana bige, ntihagire abajya mu mihanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mberabahizi Raymond Chrétien, yijeje SOS Rwanda n’abagenerwabikorwa ko akarere kazabafasha kwita kuri izo nka ngo abagabiwe na bo bazoroze abandi.
Ati “Tuzafasha abaturage kuzitaho. Abaveterineri bacu mu mirenge bazazitaho kandi imiti yazo y’ibanze nayo tuzayibaha uko bikwiye.”
SOS Children’s Village Rwanda yujuje imyaka 40 ikurikira abana batagira ababitaho, ikaba ifite amashami mu turere twa Gicumbi, Gasabo, Kayonza na Nyamagabe.



















TANGA IGITEKEREZO