Tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asimbuye John Rwangombwa, aba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.
Soraya Hakuziyaremye yari amaze imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva mu 2021, bisobanuye ko yari amaze imyaka ine yungirije John Rwangombwa wagiye kuri uwo mwanya mu 2013.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Soraya Hakuziyaremye, yakomoje ku rwibutso afite kuri John Rwangombwa wari usoje manda ebyeri ziteganywa n’itegeko ku buyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda cyane ko bari bamaze imyaka ine bakorana.
Yagize ati “Asize banki Nkuru y’u Rwanda ikomeye, yubakitse, tukaba tunamushimira cyane umusanzu yatanze muri iyi myaka 12, yaba mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu ariko by’umwihariko kuri BNR. Yaba gushyiraho abakozi no kubaka ubushobozi bwabo, imikoranire n’izindi banki nkuru zo mu Karere ndetse no ku rwego rw’Isi ariko no kuba ari umuyobozi wigisha abo bakorana bose kugira ngo bakomeze kwiyubaka nk’abayobozi.”
Yavuze ko John Rwangombwa yaharaniraga gutegurira buri wese kuba umuyobozi kandi ko umusanzu yasize muri iyo myaka 12 yari amaze ari wo bagiye kubakiraho.
Ati “Asa nk’aho ategura buri wese ko agize amahirwe yo kugirirwa icyizere, umwanya yabona uwo ari wo wose werekeranye n’imicungire y’ubukungu aba koko afite ubwo bushobozi. Ni ikintu tumushimira cyane kandi twizeye ko n’umusanzu yatanze natwe tuzawubakiraho tugakomeza kugira Banki Nkuru ikomeye, ishoboye kandi yuzuza neza inshingano zayo.”
Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ko nubwo ari bwo agitangira inshingano zo kuyobora BNR, yifuza kuzasiga umurage mwiza mu bukungu bw’Igihugu.
Ati “Ubu ni bwo ngitangira inshingano, icyo nizeye ni uko azaba ari umurage mwiza. Nko mu myaka 30 umuntu akazavuga ngo Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2025 yatanze koko umusanzu ukomeye wo kubaka igihugu gifite ubukungu butajegajega kandi bukura.”
Yemeje ko BNR igomba kuba ifasha Abanyarwanda kurushaho kumva ubukungu n’akamaro ka serivisi z’imari kandi bakanazitabira ari benshi.
Ati “Akaba ari na Banki Nkuru y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda barushaho kumva ubukungu, kumva akamaro ka serivisi z’imari, bakanazitabira ari benshi. Bakaba ari n’Abanyarwanda twavuga ko bubaka ubukire atari ukugira gusa amakonti yo kwishyurana ahubwo ari Abanyarwanda bizigamira ku buryo bashora imari mu buryo butandukanye kandi bakaba banategura n’ejo hazaza, haba ku bana babo n’abuzukuru babo.”
Hakuziyaremye wanyuze mu mirimo itandukanye irimo no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva.
Nsengiyumva yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere y’aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!