00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonarwa General yagaragaje icyateye igihombo mu mwaka wa 2023 nyuma y’igihe yunguka

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 September 2024 saa 05:55
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi, Sonarwa General cyatangaje ko mu mwaka wa 2023 cyahombye miliyoni 878 Frw nyamara cyari cyungutse miliyoni 652 Frw muri 2022.

Amafaranga y’ubwishingizi icyo kigo cyinjije yiyongereyeho 42% mu 2023, ugereranyije n’uko byari byagenze mu mwaka wa 2022.

Icyakora amafaranga iki kigo cyakoresheje mu gutanga serivisi z’ubwishingizi no kwishyura abakiliya bacyo nayo yarazamutse agera kuri miliyari 6,5 Frw, harimo kwishyura imyenda ikigo cyari gifitiye abakiliya mu myaka ishize ndetse hiyongeraho miliyari 1,46 Frw yo gushinganisha amasezerano afite agaciro kanini y’abakiliya bayo (Reinsurance).

Ku bijyanye n’irindi shoramari iki kigo cyakoze, cyungutsemo miliyari 2,69 Frw.

Amakuru IGIHE yakuye mu basanzwe bakora mu rwego rw’ubwishingizi, avuga ko impamvu hari ibigo by’ubwishingizi byagaragaje ibihombo mu mwaka wa 2023 harimo izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ amabwiriza mashya y’ibaruramari ibi bigo byakoresheje mu gutanga raporo z’imari.

⁠Mu gutegura izi raporo, ibigo by’ubwishingizi byari bisanzwe bigendera ku ibwiriza rigenga amasezerano y’ubwishingizi rya kane, International Financial Reporting Standard 4 ( IFRS 4).

Mu igihe ubu hasotse ibwiriza rishya IFRS 17 (insurance contract), rinakoreshwa ku rwego mpuzamahanga ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 01 Mutarama, 2023.

IFRS 17 isaba gusesengura buri masezerano y’ubwishingizi ukwayo, ukamenya niba azunguka cyangwa azahomba mbere y’uko utanga ubwishingizi. ⁠Iyo bigaragaye ko amasezerano ashobora kuzahomba; umwishingizi asabwa guhita ateganyiriza icyo igihombo (Provision)

Muri 2023, Sonarwa General yazamuye cyane amafaranga ateganyirizwa ibihombo bishobora kuzaba (Provision), akaba ari cyo cyagabanije inyungu iva mu bikorwa by’ubwishingizi (Underwriting results).

Gusa iyo igihe cy’ubwishingizi kirangiye umwishingizi atayishyuye, aya mafaranga yateganyijwe adakoreshejwe agarurwa mu nyungu z’umwaka ukurikiyeho (2024).

Umugenzuzi wagenzuye raporo y’imari ya Sonarwa General mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko iki kigo gihagaze neza mu myishyurire aho gifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda yacyo (Solvency) ku kigero cya 311% mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda isaba ibigo by’ubwishingizi kuba ku kigero cya 100%.

Sonarwa General yagaragaje icyateye igihombo mu mwaka wa 2023 nyuma y’igihe yunguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .