Solheim aherutse gusura Pariki ya Gishwati-Mukura, agaragaza ko iki cyanya kitabagamo ibiti mu myaka irenga 20 ishize cyasubijwe ubuzima, ubu umuryango FHA (Forest of Hope Association) ukaba ukomeje kukibungabunga, ushyiramo inyamaswa zirimo chimpanzee n’ibiti byiza.
Yagize ati "Ikaze mu ishyamba ry’icyizere. Turi mu gihugu mfata nka kimwe mu byiza cyane ku mubumbe, mu Rwanda, rwagati muri Afurika. Bishobora kukugora kumva ko mu myaka 20 ishize, aha hantu hari ubutaka butarangwagamo igiti ariko abaturage batangiye kuhasubiza ubwiza kandi byarakunze."
Solheim yavuze ko niba hari abatekereza ko kubungabunga amashyamba bitashoboka, bakwiye gusura u Rwanda, bakareba uko byashobotse ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi babo.
Reyntjens utemera ko u Rwanda rwateye imbere, yasubije Solheim ko ubukene bwiganje mu baturage bo muri iki gihugu kandi ngo bayobojwe igitugu. Uyu Munya-Norvège yahise asubiza uyu mugabo wari umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye n’amategeko ko ubwo bukene avuga bwagabanyutse mu buryo butangaje.
Ati "Biratangaje ko utangiye kunenga u Rwanda ku ‘bukene bwiganje’. Kuri njye, ibihabanye n’ibyo ni byo kuri. Uko u Rwanda ruri kugabanya ubukene nk’igihugu kidakora ku nyanja, gituwe cyane kandi gifite ubukungu bushingiye ku buhinzi."
Solheim yagaragaje ko ibihugu hafi ya byose bya Afurika byananiwe kugira iterambere ryihuse nk’u Rwanda, atanga urugero ko mu 1990, iki gihugu cyari gifite ubukungu bungana n’ubw’u Burundi ariko ko ubu bitakiri ku rwego rumwe.
Yagize ati "Ibihugu hafi ya byose bya Afurika bigorwa no gutera imbere byihuse. U Rwanda ni urugero rufatika ku mugabane mu iterambere ryihuse no kugabanya ubukene byihuse. Mu 1990, u Burundi n’u Rwanda byari ku rwego rumwe. Ntekereza ko ubu u Rwanda rubukubye inshuro eshanu mu byo umuturage yinjiza."
Uyu Munya-Norvège yabwiye Reyntjens ko niba atigiza nkana, akwiye gusoma igitabo "How Africa Works: Success and Failure on the World’s Last Development Frontier" cy’Umwongereza Joe Studwell, kugira ngo amenye uburyo u Rwanda ari icyitegererezo muri Afurika mu kugira iterambere ryihuse.
Reyntjens yanze kunyurwa, asubiza Solheim ko u Rwanda ruhimba imibare y’ubukungu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibutsa ko inzego zirimo Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), na zo zihamya ko iki gihugu kiri kwihuta mu iterambere.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 9,4% mu 2025, ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wariho mu 2024. IMF igaragaza ko iri zamuka rikomeye cyane muri iki gihe ubukungu bw’Isi bukomeje guhura n’imbogamizi zirimo intambara n’ibiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!