00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yashimiye Munyakazi Sadate wamufashije mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 September 2025 saa 09:28
Yasuwe :

Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula, yahishuye ko Munyakazi Sadate yamufashije guhindura injyana yaririmbagamo ubwo yari akinjira mu muziki, akamutinyura kuririmba Afrobeats yari yaratinye kwisukira.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba koko Munyakazi Sadate yaramufashije.

Ati “‘Ma Vie’ nayikoze tutakiri kumwe, kuko njye nakoranye na sosiyete ye imwe yitwa ‘Promo One’. Ahubwo indirimbo twakoranye harimo ‘Ku Ndunduro’, ni nawe wangiriye inama yo gukora indirimbo ya RnB Afrobeats. Yarambwiye ati ’ufite ijwi ryiza rikeneye kumvinaka mu bundi buryo butari Afrbeats’. Ampa ingero z’izindi ndirimbo zo hambere z’Abanyamerika."

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kumugira inama yo guhindura injyana.

Ati “Ubundi nari nsanzwe ndirimba Afrobeats, Dancehall cyangwa se ‘Chorus’ za Hip Hop. Arambwira ati ’ibi bintu bishobora gukunda cyane’. Kuva ku ‘Ndunduro’, ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’ ndetse na ‘Humura. Ariko nyuma yazo izindi zirimo ‘Ma Vie’ ni izo nakoze ku giti cyanjye. Ni umugabo wagize uruhare runini cyane mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Ndamushimira.”

Social Mula uvuga ko ateganya igitaramo cyo kumvisha abakunzi be n’abantu ba hafi album nshya aheruka gushyira hanze yise ‘Confidence’, agaragaza kandi Sadate n’ubwo aba afite akazi kenshi yizeye ko nawe ari mu bazakibonekamo.

Reba ikiganiro twagiranye na Social Mula

Reba indirimbo zigize album ya Social Mula


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages