Inama Nkuru y’Itangazamakuru ni Urwego rwigenga rushinzwe kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru mu Rwanda. Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), yashyizweho mu mwaka wa 2002 n’itegeko ry’itangazamakuru nomero yaryo ya 18/2002 ryo kuwa 11/05/2002 mu ngingo yaryo ya 73, riza kwemezwa n’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika mu nomero yaryo ya 99/01 ryo kuwa 12/11/ 2002.
Inshingano nyamukuru z’Inama Nkuru y’Itangazamakuru zari kurengera , kugenzura no guteza imbere itangazamakuru n’abakora umwuga w’Itangazamakuru, ikaba kandi yari ifite inshingano yo kurengera rubanda rugezwaho amakuru.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru yaje guhindurirwa inshingano
Mu mwaka wa 2013 Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yaje guhindurirwa inshingano, igirwa Ikigo cyigamije gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.
MHC yahawe inshingano nyamukuru yo kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru mu Rwanda, Izindi nshingano z’ingenzi z’uru rwego n’izi zikurikira:
1) Gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
2) Kubaka ubufatanye n’izindi nzego mu gushakisha ubushobozi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
3) Gukora ubushakashatsi buhoraho bufasha kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
4) Kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba biteza imbere itangazamakuru;
5) Kubaka ubushobozi bwo guhanga no gukora itangazamakuru rimenyekanisha kandi rigateza imbere indangagaciro, umuco, n’ibikorerwa mu Rwanda;
6) Gushyikirana, gufatanya no gukorana n’izindi nzego zo mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga bihuje inshingano;
7) Gufasha mu ishyirwaho ry’urubuga rubereye kandi rworohereza ishoramari mu itangazamakuru.
Ese inshingano MHC yari ifite mbere y’uko ihindurirwa inshingano ubu zibarizwa he ?
Nyuma yo guhindurirwa inshingano, hari ibikorwa byakorwaga n’Inama nkuru y’itangazamakuru byimuriwe mu bigo bitandukanye harimo Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission), Urwego rw’’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’ Urwego rw’Umuvunyi.
Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) rwahawe inshingano zirimo gutanga amakarita y’abanyamakuru bo mu Rwanda, kwakira ibirego byatanzwe n’abanyamakuru bahohotewe mu nkuru, bahohotewe n’abakoresha babo cyangwa n’umuntu wahohotewe n’umunyamakuru bitewe n’ibyo yamwanditseho.
Kubijyanye no gutangiza igitangazamakuru, umuntu ushaka kugitangiza atanga ibyangombwa bye mu Rwego rw’’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), iki kigo cyamara kwakira ibyangombwa byawe, bihita byohorezwa mu Rwego rw’ Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission), narwo rukabisuzuma ngo harebwe niba icyo gitangazamakuru cyujuje ubuzirangenge n’ibisabwa , bigahabwa RURA, aya masezerano hagati ya RURA na RMC yashyizweho umukono muri Nzeri umwaka ushize w’ 2013.
Urwego rw’umuvunyi rwo rukaba rushinzwe gukurikirana uko itegeko ryo Kugera ku nkuru(Access to Information Law ) rishyirwa mu bikorwa.
5. Kubera iki MHC yahawe izo nshingano? Hari ikibazo cyagaragaraga mu itangazamakuru?
Ubusanzwe mbere wasangaga kugenzura imikorere y’itangazamakuru bisa nk’aho bitsikamiye kubaka ubushobozi bwaryo no kudaha abanyamakuru ubwisanzure bwabo, mu bushishozi bwa Leta isanga Inama Nkuru y’Itangazamakuru igomba guhabwa inshingano zo kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru, hagamijwe guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda.
Kuva MHC yahabwa izo nshingano, ubu urwego rw’itangazamakuru twavuga ko rwavuye he? rugeze hehe?
Kuva MHC yahabwa inshingano yo kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru, yihutiye gukora ubushakashatsi buzafasha kugaragaza uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda kugirango MHC imenye aho ihera yubaka ubushobozi bwaryo.
Ubushakashatsi bumaze gukorwa
– 5 Years capacity building plan for Media: Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba aho itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite intege nke (gaps) n’ingamba zafatwa kugirango ryiyubake
– 5 Years Gender mainstreaming strategy in Media Sector: Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza ingamba zo kwimika ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mwuga w’Itangazamakuru.
– Style Guide for Rwandan Media Editors (Print and Broadcasting Media): Iyi ni nka Bibiliya izafasha abanditsi bakuru cyangwa abahagarariye amakuru (chief editors) b’ibitangazamakuru gukosora no kwirinda amakosa akunda gukorwa mu gihe cyo gutara, gutunganya no gutara inkuru .
– Prototype business plans for media enterprises in Rwanda (print and broadcast): Izafasha abafite ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru muri rusange gukora igenamigambi rifite icyerekezo , kunoza imicungire y’ibitangazamakuru no gukora itangazamakuru ryunguka rigateza imbere abarikora ndetse n’igihugu muri rusange.
– Media business growth with capacity needs assessment: Ubu bushakashatsi bugaragaza uko itangazamakuru riteye muri iki gihe mu bijyana n’imikorere ituma rikora ryunguka mu buryo bw’ubucuruzi n’icyakorwa ngo rinoze imikorere hashingiwe ku mpinduka isi igezemo n’u Rwanda by’umwihariko.
– Media Performance Index Tools for the Rwandan media sector : Izafasha kugaragaza uburyo imikorere y’itangazamakuru ihagaze mu Rwanda, n’uburyo ibitangazamakuru birushanwa hashingiye ku byiciro bibarizwamo.
– Training Needs Assessment for the development of the training materials : Ubu bushakashatsi bwari bugamije kumenya imiterere y’ubushobozi bw’abakora umwuga w’itangazamakuru, ibyo bakeneye ngo umwuga utere imbere, cyane cyane icyari kigamijwe ni ukumenya ikigero cy’ubumenyi bukenewe n’abakora umwuga w’itangazamakuru ngo bo ubwabo babashe kwiteza imbere ndetse n’igihugu gitere imbere.
Ubu gahunda nshya MHC ishyize imbere zaba ari izihe?
Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifite igenamigambi ry’imaka itanu (5Years capacity building plan for media), rigaragaza gahunda yo kubaka ubushobozi no kubaka ubunyamwuga bw’abanyamakuru. Iyi gahunda y’imyaka itanu ikubiyemo ibice bitatu aribyo: guteza imbere itangazamakuru rifite ubunyamwuga, kugira itangazamakuru rizi gukora ubucuruzi no kureba ubushobozi bw’abanyeshuri baza kurikoramo uko bumeze, igikenewe ni ukubaka ubushobozi bwabo, bagakora akazi kabo neza bagamije igifitiye umumaro abagezwaho amakuru n’ibitangazwa mu bitangazamakuru.
Ibishyizwe imbere ku iterambere ry’itangazamakuru, birimo kongera ubushakashatsi ngo hakomeze kongerwa ubushobozi itangazamakuru rifite, gushaka abafatanyabikorwa no gukomeza ubuvugizi bugamije iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO