00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Siporo kuri bose” yitezweho kongerera u Rwanda imidari n’ibikombe

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 22 August 2015 saa 08:06
Yasuwe :

Gahunda ya "Sports for all" (Siporo kuri bose) iramutse yitabiriwe uko bikwiye, yaba isooko y’ubuzima bwiza ku Banyarwanda, ndetse ikanabahesha imidari n’ibikombe byisumbuye ku byo Abakinnyi b’u Rwanda bajya begukana.

Ibi ni bimwe mu bygaragajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2015, ubwo hatangizwaga iyo gahunda ya “Siporo kuri bose” mu Karere ka Nyamagabe.

Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) itangaza ko gahunda yatangije mu Rwanda yo gushishikariza buri munyarwanda gukora siporo ashoboye, yitezweho umusaruro, aho abantu bose nibayitabira bizatuma bagira ubuzima bwiza, ariko hakabaho no kubona abantu bashoboye siporo ku rwego rwo hejuru mu byiciro bitandukanye by’imyaka yabo.

Guy-Didier Rurangayire, umukozi wa MINISPOC ushinzwe gukurikirana amakipe y’igihugu, yabigarutseho ubwo yatangiza gahunda ya siporo kuri bose (Sports for all) mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015.

Guy-Didier Rurangayire umukozi wa MINISPOC ushinzwe gukurikirana amakipe y’igihugu

Yasabye abayobozi ku nzego zitandukanye kwita kuri iyi gahunda kugira ngo izagere ku ntego zayo zirimo gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza, no kugera kuri siporo yo mu rwego rwo hejuru.

Ati "Siporo y’abantu bose ituma abantu bo mu byiciro bitandukanye bitabira, uko uzamuka muri siporo ya bose bituma haboneka abantu b’aba sportifs (abakora siporo) ku rwego rwo hejuru, (…) ni byo twatangije kugira ngo uturere twose tubyitabire, hanyuma buri muntu azajye agenda abona siporo yerekezamo bitewe n’icyiciro cy’imyaka ye."

Gutangiza siporo kuri bose (sports for all) mu karere ka Nyamagabe kwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo urugendo (kwirukanka), kugorora umubiri, gutanga ubutumwa n’ibindi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi ba MINISPOC, ab’Akarere ka Nyamagabe, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyeshuri, n’abaturage bo muri ako karere.
Nyuma yo gukora urugendo rw’amaguru rwavuye mu Mujyi wa Nyamagabe rugera kuri sitade ya Nyagisenyi, abayobozi bakurikijeho kwigisha abitabiriye no guhamagarira abanyarwanda bose gukora siporo, ndetse abari bahari bibutswa akamaro kabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyigisha abaturage ku buryo izatanga umusaruro wifuzwa, kandi gukora siporo bikagirwa umuco.

Ati "Kugira ngo bishoboke siporo ibe umuco, n’uko bitangirira mu bayobozi bo ubwabo bakabikurikirana, ndetse bakanatanga urugero, (…) iyo abayobozi batanze urugero abaturage na bo babigira ibyabo, bakumva akamaro kabyo."

Philbert Mugisha umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe

Mugisha yavuze kandi ko iyi gahunda ya ‘Siporo kuri bose’ bazakomeza kuyikurikirana, kandi bari kuganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo bimakaze siporo mu mashuri, barere abana bato bibona mu mikino na siporo bitandukanye.

Mu kwezi kwa gicurasi 2013, ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINISPOC yatangije gahunda ya siporo kuri bose (Sports for all program), nk’imwe mu nzira yo gukangurira bantu bose gukora siporo.

Mu turere 30 tugize igihugu, Iyi gahunda imaze kugezwa mu turere tw’igihugu 22, MINISPOC ikavuga ko uyu mwaka uzasozwa igejejwe no mutundi dusigaye, hagakurikiraho gahunda yo gusubira aho batangiriye kureba aho bigeze n’umusaruro biri gutanga.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko Siporo ari ingenzi mu mibereho ya muntu kuko igabanya umunaniro wo mu mutwe (stress), ikongera imbaraga mu mubiri, ikarinda kurwaragurika n’ibindi.

Siporo ntabwo ihenda nk'uko bamwe babitekereza
Ukora siporo ahozaho...
Siporo kuri bose ngo izafasha no guhuriza hamwe imbaraga n'ibitekerezo bizatuma u Rwanda ruba ubukombe mu gutwara ibikombe
Abakozi ba Leta banagenewe amasaha ya siporo mu yo bahemberwa...
Siporo niyitabirwa na bose, hazanaboneka abahatanira imidari n'ibikombe benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages