00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Sinibona ntesha agaciro ibyo naharaniye" Dr Placide Kalisa arasobanura ibyamuvuzweho

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 24 November 2014 saa 10:00
Yasuwe :

Tariki ya 15 Ugushyingo 2014 igihe Umuryango Ibuka-Belgique wari mu gikorwa cya Yubile y’imyaka 20 ivutse Eugène Mutabazi washinze Umuryango "Ibuka-Belgique" muri Kamena 1994, akaza no kuwubera Perezida, yanenze cyane kandi yivuye inyuma bamwe mu bagaragayeho kutarengera umurongo Ibuka igenderaho kandi bari mu buyobozi bwawo.
Aha imbere y’imbaga y’abari bahari yavuze ko yababajwe cyane n’ikiganiro uwahoze ari Perezida wa "Ibuka-Mémoire & Justice" mu Bubiligi, Dr Placide Kalisa (…)

Tariki ya 15 Ugushyingo 2014 igihe Umuryango Ibuka-Belgique wari mu gikorwa cya Yubile y’imyaka 20 ivutse Eugène Mutabazi washinze Umuryango "Ibuka-Belgique" muri Kamena 1994, akaza no kuwubera Perezida, yanenze cyane kandi yivuye inyuma bamwe mu bagaragayeho kutarengera umurongo Ibuka igenderaho kandi bari mu buyobozi bwawo.

Aha imbere y’imbaga y’abari bahari yavuze ko yababajwe cyane n’ikiganiro uwahoze ari Perezida wa "Ibuka-Mémoire & Justice" mu Bubiligi, Dr Placide Kalisa yagiranye na Joseph Matata uzwi nk’umwe mu biyemeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guharabika ubuyobozi buriho mu Rwanda, iki kiganiro cyari gifite inyito "Rwanda-mémoire: Point de vue de Placide Kalisa et de Joseph Matata" cyaciye kuri Chaîne ya "Jambo news TV " muri Mata 2011, kiyobowe n’umunyamakuru Ruhumuza Mbonyumutwa.

Nyuma y’uyu muhango, hasohotse inkuru kuri IGIHE.com ivuga uko umuhango wagenze n’ibyavugiwemo, Dr Kalisa akimara gusoma iyo nkuru irimo ibyamuvuzweho yifuje kugira icyo abivugaho, nibwo umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi amwegereye bagirana ikiganiro.

Ikiganiro kirambuye mu nyandiko:

IGIHE: Dr Placide Kalisa, n’iki mwatangaza ku byabavuzweho nkuko abantu benshi mu Bubiligi bakurikirana ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagenda bahuriza mu kwibaza impamvu mwagiranye ikiganiro na Joseph Matata upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akanarwanya ku mugaragaro ubuyobozi buriho ubu mu Rwanda?

Dr Placide Kalisa: Murakoze Karirima kuba umpaye umwanya wo kugira icyo mvuga ku byamvuzweho, nkuko ubizi nabaye koko mu buyobozi bwa Ibuka-Belgique nayibera Administrateur, Secrétaire na Perezida imyaka myinshi, ibi byabayeho kubera ko abanyamuryango bangiriye icyizere bakantora, ibyo natorewe nabikoranye umurava, urukundo, habaye no kuzuzanya na bagenzi banjye twakoranaga, ibyo bikorwa rero byubatse igihango.

Aha nkagira ngo mpumurize ababa barasomye inyandiko iheruka gusohoka mu IGIHE.com, ababa barumvise imvugo mbi, imvugo imvuga uko ntari, nagirango mbabwire ko ibikorwa biruta amagambo, ko kandi détermination twabikoranye ikiri yose, gusa nk’uko ubizi, Umuryango-Nyarwanda hano mu Bubiligi ntubona ibintu kimwe, kwicarana n’umuntu mutavuga rumwe simbibonamo ikibazo, ariko kubera amateka yacu simpakana ko byaba byarahungabanyije bamwe, ni nayo mpamvu y’iki kiganiro ngirango mbabwire ko ibyo naharaniye, conviction na vision bikiri byabindi. Sinibona ntesha agaciro ibyo naharaniye byaba ari ugutatira igihango nakomojeho haruguru nagiranye na Ibuka.

Nagirango ngaruke kuri vision yanjye n’abo twakoranye muri Ibuka, Ibuka-Belgique nayobotse, nayoboye nemera ko ari Ibuka igomba kuyoborwa n’abacitse ku icumu ariko ko ari umuryango udaheza, nemera ko ari umuryango ukeneye gukomera ku busugi bwawo, ni na byiza ko yakomeza gukorana n’indi miryango ikora ibijyanye no kwibuka (mémoire) natanga urugero nka CCLJ (Centre Communautaire Laïque Juive), Territoire de la Mémoire n’Abarumeniya, ikanakomeza kuzuzanya n’izindi nzego zishinzwe ibikorwa byo kwibuka muri Diaspora, urugero nka Ambasade.

Mboneyeho no kuvuga muri iki kiganiro ko bibabaje kubona itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, iryo tegeko twasabye muri 2006 ritarashyirwa mu bikorwa, ikindi mbona ni uko indishyi (réparations) nzibona nk’uburenganzira ku bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi ndabivuga kuko mu gushyingo 2006, inararibonye Senateri Pierre Galand na Prof. Jedlinski zabikozeho ubushakashatsi bwimbitse.

Ikindi navuga ni uko muri 2004 twahawe icyizere ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushobora kubakwa i Bruxelles mu Bubiligi imbere y’ingoro y’ubutabera. Kuri jye izi n’ingero z’ibikorwa byatwaye imbaraga nyinshi, byaba byiza ko imyaka iri imbere Leta y’u Bubiligi yabishyira mu bikorwa.

IGIHE: Dr Placide Kalisa, ni iki cyatumye mujya muri iriya gahunda ya kiriya kiganiro mwagiranye na Joseph Matata uzwi nk’umuntu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urwanya k’umugaragaro ubuyobozi buriho mu Rwanda, unakoresha amagambo kenshi akarishye mu mvugo ye? Mwe nk’umuntu wayoboye Ibuka, aho abantu benshi babibonagamo ni iki mubivugaho?

Dr Placide Kalisa: Ubutumwa bw’abasore bo muri "Jambo News" bwangezeho ndi Perezida wa MRAX " Mouvement contre le racisme, l’antisémitisme et la xénophobie", umuryango urwanya ivangura ry’amoko mu Bubiligi, abo basore bo muri "Jambo News" bagiraga bati: twe Jenoside yabaye tukiri bato nta n’uruhare twayigizemo, hari byinshi twibaza ku mibanire y’Abanyarwnda hano mu Bubiligi, twifuzaga ko waza ukadusobanurira impamvu wanditse amabaruwa inshuro nyinshi wamagana ibikorwa byakorwaga tariki ya 6 Mata, iyo niyo mbarutso yo kwemera ubutumire.

Ubundi uko byari biteguye buri mutumirwa yagombaga kugira umwanya we wihariye wo kuganira n’umunyamakuru, siko byagenze, nyuma naje kwisanga nicaranye na Matata tudahuje ibitekerezo n’imyumvire.

Aha unyumve neza Karirima nk’uko bizwi Joseph Matata akoresha thèse ya double génocide (kwemera ko habayeho Jenoside ebyiri iya Abahutu n’iya Abatutsi) abantu bose bemera ko habayeho jenoside ebyiri baba bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo narabirwanyije ndi Perezida wa Ibuka, ibyo ndacyabirwanya kandi nzakomeza kubirwanya.

Iyo nsubije amaso inyuma rero nsanga buriya butumire bwari bupfunyikiyemo umutego.

Dr Placide Kalisa akomeza agira ati: "Ku byerekeranye n’ababa bakeka ko nshaka kujya mu mashyaka ya politiki atemera ubuyobozi buriho mu Rwanda nagira ngo mbamare amatsiko, rwose ntabwo ngendereye imyanya ya politiki mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuko mfite izindi nshingano muri politiki Mbiligi natorewe mu ishyaka PS (Pati Socialiste) ku rwego rw’igihugu, nkaba ndi n’umujyanama muri komine ntuyemo mu gihe cy’imyaka itandatu, icyo kikaba aricyo gikorwa cya Politiki nkora kugeza ubu.

Ariko kandi utazi aho ava ntamenya aho ajya, nkurikirana cyane ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho bikanshimisha kandi bikantera ishema, urugero iyo mbonye umwanya abategarugori bafite mu buyobozi bufata ibyemezo mu Rwanda biranshimisha, iyo mbonye Umunyarwandakazi muri Afurika bamushyira ku mwanya wa 3 mu bavuga rikijyana biranshimisha kandi bikampesha agaciro nk’umunyarwanda utuye mu mahanga.

Narangiza mvuga ko mu myaka 20 Ibuka yakoze ibikorwa byinshi, bimwe muri byo bikubiye mu gitabo cyasohotse muri 2009, igihe Ibuka-Belgique yibukaga imyaka 15 ivutse, cyitwa "N’épargnez pas les enfants!"-mémoire d’un génocide de proximité- uwakwifuza kugisoma yakibona, hari kandi n’inyandiko n’amafilimi byakozwe ngo urubyiruko ruduturukaho rujye rubona aho ruhera".

IGIHE: Murakoze ku bwiki kiganiro tugiranye, muzagire ibihe birangiza umwaka byiza.

Dr Placide Kalisa: Murakoze namwe.

Ikiganiro cyakiriwe gishyirwa mu byuma no mu nyandiko na Karirima ngarambe Aimable..

Ikiganiro kirambuye muri Vidéo:

Inkuru bifitanye isano :

http://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/ibuka-ntizaterere-iyo-urugamba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .