Ibi yabitangaje ku wa ku wa 5 Kanama 2026, mu mahugurwa yahurije hamwe urubyiruko rurenga 60 ruri hagati y’imyaka 11 na 18 yateguwe n’umuryango Hope for Young agamije guhugura urubyiruko ku buryo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Munyambonera, yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga ari ikibazo cyugarije urubyiruko kuko nta bumenyi buhagije bwo kumenya gukoresha izi mbuga rufite.
Ati “Ingaruka ni nyinshi icya mbere ni ikintu gitera ububata kubera ko imisemburo y’umubiri wacu inezezwa no kubona ikintu kikugwa neza bityo ugakomeza wumva watinda kuri iryo koranabuhanga. Abana rero biroroshye ko yatwarwa nabyo, ibindi bintu byose bigatakaza agaciro mu buzima bwe. Ugasanga wa mwana wakabaye atozwa kubana n’abandi nta mwanya wabyo afite, wa mwana wakabaye agira ibindi akora mu rugo akajya abona bidafite agaciro.”
Akomeza ati “Iyo ubitinzeho kandi n’amaso ubwayo ashobora kurwara, ubushakashatsi bwinshi bwagiye bubigaragaza ko gutinda kuri ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku bitsotsi ndetse no ku maso. Hari kandi n’izindi ndwara zihari aho umuntu ashobora kurwara nk’ijosi bitewe n’uko amara igihe kinini yunamye muri telefone cyangwa muri mudasobwa.”
Agaragaza ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo gukoresha neza telefone guhera ari abana kugeza bakuze bigenga kuri telefone zabo.
Ati “Hari amakosa ababyeyi bakora aho usanga umwana kugira ngo arye aba agomba kuba arangariye kuri telefone, kugira ngo aceceke ni uko umuha telefone, kugira ngo yitonde ni uko umurangariza kuri telefone n’ibindi, ariko uba urimo uramumenyereza ko hari igihembo azajya ahabwa kugira ngo yitware neza, ingaruka zirimo ni ko kumuyobora no kumugenga bizageraho bikakugora kuko wamumenyereje ko ari we ukugenga kurusha uko umugenga.”
Akomeza ati “Mbona atari ngombwa ko umwana arereshwa telefone kuko hari ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko ubwonko bwabo buba butarakura bihagije ku buryo bareba ayo mashusho mu buryo buhoraho. N’umwana utangiye gukoresha telefone agahera kuri telefone iciriritse itarimo ibintu byinshi.”
Umuyobozi mukuru wa Hope for Young, Ruton Ndasheja Sonia, yagaragaje ko aya mahugurwa bayategura mu biruhuko kugira ngo bigishe urubyiruko kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bumva n’impamvu bakwiye kuzigabanya.
Ati “Nagiye mbibona kenshi mpereye n’iwanjye aho mbwira abana ko batagomba gukoresha telefone amasaha runaka ukabona ntabwo babyumva ukabona bisa no kubabangamira nyamara ataribyo ahubwo ari kumurinda kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga.”
Akomeza agaragaza ko aya mahugurwa ari mu mujyo wo kwigisha abana no kubaha imyumvire izatuma bumva impamvu hashobora kujyaho itegeko rikumira abana b’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Mwarabibonye mu bihugu bimwe na bimwe biteye imbere byatangiye gushyiraho ayo mategeko akumira abana gukoresha imbuga nkoranyambaga no mu Rwanda uwo mushinga uri gutegurwa. Rero tugomba kumenya neza ko iryo tegeko riramutse ritowe ryajya hanze abana bumva impamvu yaryo aho kubyumva nko kubabangamira, kandi n’ababyeyi bakabyumva kuko nibo bagura ibyo bikoresho, iyo internet n’ibindi.”
Kabasha Isheja Parla w’imyaka 15 witabiriye aya mahugurwa yagaragaje ko yari asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga ariko atazi ingaruka zazo kuko yumvaga ari nziza nk’irindi koranabuhanga ariko ubu yamenye ibibi byazo.
Ati “Imbuga nkoranyambaga zibaho ibyiza ariko zibaho n’ibibi nko kwigereranya n’abandi bantu bahora berekana ko babayeho neza kandi ku mbuga nkoranyambaga umuntu akwereka ibyo ashaka. Ugasanga wowe uhora wumva ko wasigaye inyuma kandi atari byo. Rero twize ko kugura ngo wirinde ibyo byose ugomba kugabanya amasaha umara kuri telefone ahubwo ugashaka ibindi bintu ukora.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!