Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe kandi kikayoborwa na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015, kikabonekamo inzego za Leta zifite ahanini aho zihurira n’ubutabera, nka Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, za Miisiteri zose, Ubushinjacyaha bwa Repubulika, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Inkiko, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amagereza, Urwego rw’Umuvunyi n’ibindi, baganiriye ku mpamvu ‘z’ihindurwa ry’Ingingo zigize Igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda.
Komiseri Mukuru Ushinzwe Ubugenzacyaha (CID), ACP Theos Badege yagaragaje inzitizi ziriho mu mategeko ahana, bikagorana mu mikorere n’ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe.
Yatanze ingero z’ibyaha bishya byavutse vuha aha bidasanzwe mu mategeko ahana, kandi bikaba biri gukorwa ku bwinshi no ku muvuduko uhambaye.
Yagaragaje ko ibyaha bikorerwa kuri murandasi (Cyber Crime), ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha byo gucuruza abantu (Human Trafficking) bitahozeho mu mategeko, ariko aho bigeze bikaba bigomba gushyirwamo bikagenerwa n’ibihano.
Urwego rw’Umuvunyi na rwo rwagaragaje uburyo ruswa igikomeje kuba inzitizi ikomeye ku mikorere nyayo y’inzego z’ubutabera, cyane cyane mu bijyanye n’ubushinjacyaha.
Musangabatware Clément, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe kurwanya ruswa yagaragaje ko amategeko ahana akeneye kurushaho gusobanuka mu ngingo zimwe na zimwe.
John Gala ukuriye Urwego rw’Igihugu Rushinzwe ivugurura ry’amategeko yavuze ko bakiriye ibitekerezo binyuranye bigaragaza zimwe mu ngingo zirimo ubusembwa zikaba zikeneye gukosorwa cyangwa kuvugururwa ngo zijyane n’ubutabera bwa none.
Lambert Dushimimana Umunyamategeko muri uru Rwego ushinzwe Agashami ko kuvugurura amategeko yavuze ko hari ibyo bamaze gukusanya nk’ingingo zagaragajwe kudahuza ibihano, aho bimwe mu bihano bisa n’ibivuguruzanya.
Mu gusangira ibitekerezo, abari bahari bagiye impaka ku bihano bitangwa bidahuye n’uburemere bw’icyaha cyakozwe, hagaragazwa icyuho kiri mu byaha bihanishwa ibihano biri mu ntera ihabanye cyane, bikaba inzitizi ituma umucamanaza mu bushishozi bwe atanga igihano gihanitse cyane cyangwa se cyoroheje cyane, ugereranyije n’uburemere bw’icyaha.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yashimangiye ko ibyaha byiyongereye, kuko havuka ibindi bishya buri munsi, avuga ko byose bizitabwaho, kugira ngo hakorwe itegeko ritajegajega, rijyanye n’igihe kandi rifitiye umwanzuro ibyaha bivutse bushya.
Minisitiri Busingye Johntson yibukije ko kungurana ibitekerezo ku ihindurwa ry’Igitabo cy’amategko ahana bitabereye gukaza amategeko, ko ahubwo hagamijwe kurushaho kuyasobanura akumvikana bisumbyeho, kandi agahuzwa n’igihe, kugira ngo bifashe Abanyarwanda kugabanya ubwinshi bw’ibyaha bikorwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko, no kutayumva uko ari.
Williams



















TANGA IGITEKEREZO