00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shemu yagumanye umwambaro wa Forzza Bet ku munsi wayihariwe muri Tour du Rwanda 2025

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 March 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Umunsi wahariwe Forzza Bet muri Tour du Rwanda 2025, wasojwe Nsengiyumva Shemu akomeje kwambara umwenda w’umuzamutsi mwiza, utangwa n’iyi Sosiyete Nyarwanda y’Imikino y’Amahirwe.

Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, kakinwe tariki ya 1 Werurwe, ubwo abasiganwa bavuye i Nyanza berekeza ku i Rebero, kegukanywe n’Umunya-Eritrea, Nahom Araya watanze abandi kugera kuri Canal Olympia.

Muri iri siganwa ry’uyu mwaka, iyi sosiyete yazanye ubukangurambaga bwa ‘BikorenaForzza’, uburyo bushya bwo kwishyiriraho amafaranga yo gukinira ndetse no kwibikuriza ayo watsindiye, byose bigakorwa utarinze kugana cyangwa guhamagara iduka rya Forzza Bet.

Ushobora kandi no gukina unyuze ku rubuga rwayo rwa http://www.forzza.rw/

Forzza kandi yashimangiye ko yinjiye mu rugamba rwo guhanga imirimo kuko imiryango ifunguye ku bifuza gutunga amaduka y’ikoranabuhanga ( Virtual shop) , aho basabwa guhamagara umurongo utishyurwa 6677 kugirango bahabwa ubusobanuro burambuye.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Forzza Bet, Nshuti Thierry yatangaje ko yatunguwe n’urukumbuzi basangaye abanyarwanda.

Ati “Natunguwe cyane n’urukumbuzi twasanze abanyarwanda badufitiye. Rwatumye twiha umugambi wo gukomeza kubaha serivisi nziza uko dushoboye ndetse no kurushaho kubegera.”

Forzza Bet ni izina ry’ubucuruzi bwa Sosiyete ya Baron Sports Gaming Ltd, yanditse kandi ikorera mu Rwanda. Intego zayo ni ugutanga serivisi zinoze, kandi ikaba ishishikajwe no guteza imbere uruganda rw’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda.

Ukeneye ibindi bisobanuro uhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 6677 cyangwa se ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, (X, Facebook, Instagram @Forzzagamingrwanda na WhatsApp: 0795307588).

Ubwo Nsengiyumva Shemu yari amaze gushyikirizwa igihembo n'Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Rutayisire Eric
Nsengiyumva Shemu yongeye kwambara umwambaro w'uwahize abandi mu kuzamuka, utangwa na Forzza Bet
Muri iyi Tour du Rwanda 2025, Forzza yafunguye ishami rishya i Kamembe mu karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .