Hagati ya tariki 14-16 Kamena 2023, itsinda ry’abayobozi n’abakozi baturutse mu bigo birimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, bitabiriye inama yaberaga muri Guinée.
Hari kandi n’abayobozi b’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, Rwanda Cooperation Initiative, QT Software, PIVOT ACCESS na RSwitch Ltd.
Bitabiriye icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga muri Guinée cyabaga ku nshuro ya gatanu, cyari gikubiyemo ibiganiro ku ngingo zigaruka ku kwimakaza ikoranabuhanga, imurikabikorwa ndetse n’inama zihuza ibigo bitandukanye mu Rwanda n’ibyo muri Guinée ndetse hasinywa amasezerano y’ubufatanye abiri.
Aya masezerano ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya Leta [E-Procurement] ndetse n’ibijyanye na serivisi zose zitangwa na Leta [E-services].
Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2014; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na Leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi.
Bitangazwa ko nibura kuri ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo ‘Irembo’ ryatangiye kwimurira zimwe muri serivisi ritanga ku rubuga rushya ‘IremboGov 2.0’, rwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku ‘IremboGov’.
Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage asaba icyemezo, akishyura, agakurikirana aho ubusabe bwa serivisi bugeze. Ibi bikorwa kuri serivisi zose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!