Mu itangazo HEC yashyize hanze ku wa 18 Kanama 2026, yavuze ko yamaze kwimurira burundu kuri Irembo uburyo bwo gusaba ibi byemezo.
‘Equivalence’ ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n’ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
HEC yatangaje ko sisitemu yari isanzwe ikoreshwa yahagaritswe, bityo ko guhera ubu ubusabe bwose bw’ibyemezo bya equivalence bugomba gutangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Yagize iti “Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gusaba ibi byemezo bwahagaritswe kandi ntibugikora. Guhera ubu, ubusabe bwose bw’ibyemezo bya equivalence bugomba gutangwa hifashishijwe uburyo bushya bwo ku rubuga Irembo.”
Abari baratanze ubusabe muri sisitemu ya mbere, ariko bakaba batarahabwa ibyemezo byabo, basabwe kongera kubusaba banyuze muri sisitemu nshya no kubahiriza ibisabwa byavuguruwe.
Izi mpinduka zikozwe mu gihe mu myaka yashize benshi bagiye bagaragaza ko mu itangwa ry’iyi serivisi hazaba harimo ibibazo.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko abasaba ibi byangombwa batinda kubihabwa hakaba n’abashobora gutegereza iminsi iri hagati ya 20 na 405 batarayihabwa.
Mu 2025, ubwo yari mu biganiro mu Nteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko iri koranabuhanga bubakaga rizakemura ibibazo byose bihari.
Ati “Turimo kubaka sisiteme [y’ikoranabuhanga] ku buryo umuntu usaba atemererwa gukomeza ku bintu ari gusaba mu gihe hari ibyo atujuje ku buryo tugenda tugabanya ubusabe bumara igihe hagati aho.”
Yakomeje avuga ko “Ya mikorere yo mu buryo busanzwe, umukozi asuzuma akajya kubisohora ku mpapuro, turimo kubyimurira ku ikoranabuhanga ku buryo usuzuma ibintu ukemeza, ukabyohereza imbere cyangwa ukavuga ngo iki kirabura genda ugikore kandi niba ukigikora biragaragara ko ikibazo kiri kuri wowe. Sisiteme ni uko turimo kuyubaka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!