00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi yo guhindura izina yashyizwe ku rubuga Irembo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 May 2020 saa 03:05
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga ntibazongera gusiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba guhinduza amazina, ni nyuma y’uko iyi serivisi ishyizwe ku rubuga Irembo.

Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivise zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko serivisi yo guhinduza amazina yongerewe ku zisanzwe zitangirwa ku rubuga Irembo mu korohereza abanyarwanda babyifuza kuyihabwa batiriwe bajya ku biro cyangwa ngo basiragire mu zindi nzego.

Ati “Uyu munsi twifuje gutera indi ntambwe kugira ngo iyo serivisi guhera uyu munsi tuyitangaze ku mugaragaro ku buryo abanyarwanda bose, abaturage bayifuza haba mu gihugu n’abari hanze babe bayigeraho batiriwe baza gusiragira kuri Minisiteri cyangwa bitiriwe bitwara umwanya n’amafaranga ngo bibarushye atari ngombwa”.

Buri kwezi hakirwaga abanyarwanda bakeneye serivisi yo guhindura amazina bari hagati ya 200 na 300, kandi abenshi muri abo bajyaga kuri Minisiteri inshuro irenze imwe. Ibi byari bifite ingaruka yaba ku rwego rw’amafaranga, igihe n’ibindi.

Minisitiri Shyaka ati “Byagiraga uruhare icya mbere mu kutanoza izo serivisi ariko icya kabiri no gutuma abantu batakaza umwanya munini bagakoresheje mu kwiteza imbere cyangwa mu bindi bikorwa byabo”.

Akomeza avuga ko gushyira serivisi yo guhindura amazina ku rubuga Irembo, bizaba undi musemburo mu buryo abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa ndetse n’uko bishimira imiyoborere y’igihugu cyabo n’inzego zibafasha kwiteza imbere.

Abakenera iyi serivisi usanga ari abifuza guhindura amazina, abifuza kongera cyangwa gukura izina mu yo bari basanganywe, hakaba n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina yahawe n’idini.

Iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gutangira no gutanga ubusabe bwo guhindura izina, uyisaba azabona ibaruwa yo guhindura amazina azatangaza mu Igazeti no mu itangazamakuru. Igiciro cyo gutanga ubu busabe bwo guhindura izina ni zero (0 Frw).

Nyuma yo gutangaza impinduka wifuza gukora ku mazina yawe mu Igazeti no mu itangazamakuru, iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gusaba icyemezo cya nyuma giha uwasabye serivise uburenganzira bwo guhindura amazina mu bitabo by’irangamimerere. Igiciro cy’iyi serivisi/icyemezo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw).

Umuturage ashobora gusaba iyi serivise akoresheje; Urukuta rwe bwite (Abanyarwanda gusa). Ashobora kandi gukoresha urw’abahagarariye Irembo (Agents). Usaba serivise atanga ibimuranga, izina yifuza, n’impamvu asaba guhindura izina. Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba serivise azajya yishyura akoresheje telephone (bill ID).

Itegeko rigenga abantu n’umuryango rivuga ko guhindura izina biri mu bubasha bwa Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze bisabwe na nyir’ukwitwa izina ufite imyaka y’ubukure. Iyo ataragira imyaka y’ubukure bikorwa n’ababyeyi be bombi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Gusaba guhindura izina byemerwa ku mpamvu zikurikira;

1° Iyo izina ritesha agaciro nyiraryo; 2° iyo izina risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; 3° iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; 4° indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro.

Uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina bishyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Guhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka. Inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

Tariki 12 Gashyantare 2020, kandi nabwo MINALOC, MINICT na Irembo batangije ku mugaragaro urubuga Irembo 2.0 ruriho serivise 22 zitangwa n’Inzego z’Ibanze. Kuva icyo gihe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Mata abaturage bakabakaba ibihumbi 80 bakaba bari bamaze guhabwa izi serivise mu turere twose tw’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 serivize zose (100%) za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zivuye kuri 40% muri 2017.

Serivisi nyinshi za leta zisigaye zitangirwa ku rubuga Irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages