Radio Ijwi rya Amarika ifite ibiganiro mu ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda, isanzwe yumvikana mu gitondo muri izo ndimi, guhera kuya 3 Kamena 2013, iratangira ibiganiro byayo mu masaa y’ijoro.
Mu kiganiro na IGIHE Umuyobozi wa VOA ushinzwe gahunda z’ibiganiro Robert Daguillard, yavuze ko bagiye gutangiza amakuru mu Kinyarwanda n’ikirundi ndetse n’ibiganiro mu masaha ya (19h30) z’ijoro kugeza saa mbiri (20hr), ibindi bigakomeza mu masaha asanzwe ya (05h30) kugeza (06hr30).
Avuga kandi ko icyatumye bahindura gahunda y’ibiganiro byabo,ngo n’uko bashaka ko abantu batabashaga gukurikira amakuru ya mu gitondo noneho bajya bakurikira ayo ku mugoroba. Ikindi ngo barashaka kwegera abaturage bo mu Rwanda n’I Burundi babagezaho amakuru ashyushye (Breaking News) n’ibyabereye hirya no hino mu Rwanda n’i Burundi.
Mutuyeyezu Oswald umwe mu banyamakuru bakurikirana iyi radio, wavuganye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Amakuru kuri City Radio Inshuti, yavuze ko n’ubwo iyi radiyo ihinduye gahunda z’ibiganiro byayo, ngo ikwiriye kongera imbaraga mu biganiro itanga.
Yagize ati “ Hakenewe kongerwa ingufu mu inkuru za politiki zo muri aka karere, ikiganiro cya dusangire ijambo kikongererwa igihe”.
Avuga ko mubyo bashyiramo imbaraga hakigaragara icyuho, ngo ni muri siporo n’ibiganiro biba ako kanya, ndetse no gushyira imbaraga mu buryo bwo kuvuga amakuru kandi bukurura ababakurikira n’ibirango bishyushye byo mu makuru.
Radio Ijwi rya Amerika ni imwe mu maradio mpuzamaganga akorera mu Rwanda, itangaza ibigariro byayo mu Kirundi n’Ikinyarwanda, ikaba yiyongereye kuri Radio BBC mu gutangaza amakuru muri izo ndimi mu masaha ya nimugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO