Yabaganirije kuri uyu wa Kane mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko rurenga 2000 rwaturutse mu gihugu hose rugakoranira muri Petit Stade i Remera.
Iri huriro ryateguwe na Pan African Movement riri mu murongo wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika, harebwa uruhare rw’imiyoborere myiza, ubucuruzi, itangazamakuru n’ingamba zo guhanga udushya mu kwibohora nyako kwa Afurika.
Senateri Rutaremara yabwiye urubyiruko ko igihe cyose Abanyafurika batarashyira hamwe batazagera kuri Afurika bifuza itarangwamo ibibazo by’umutekano muke.
Yagize ati “Icya mbere biradusaba ubumwe bwa Afurika, guteza imbere ubu bumwe no kumva ko ari twe bufitiye akamaro. Igihe cyose abanyafurika tutarashyira hamwe ntabwo tuzagira umutekano uhamye.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo ubumwe bwa Afurika bugerweho bisaba kugira umurongo muzima w’ibitekerezo, ubutwari no kuba inkotanyi, gukora cyane ndetse no kugira umuhate.
Yabwiye urubyiruko ko intambwe abanyarwanda bamaze gutera, rukwiye kuyikwiza Afurika yose, kandi rugashishikarira gukora ubushakashatsi buzamura uyu mugabane.
Mu bundi butumwa bwahatangiwe, Bamboriki Edouard uyobora Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, yasabye urubyiruko gutegura ejo hazaza rwirinda icyasha icyo aricyo cyose cyazarubuza kuba icyo rwifuza kuba cyo.
Yagize ati “Nabasaba kuzirinda kugambanira icyo uzaba cyo, hari igihe umuntu aba umugambanyi we atabizi. Ibyo ukora uyu munsi bikaba bigambanira icyo uzaba ejo. Nujya ubyuka mu gitondo ujye utekereza ko icyo ukora cyose hari camera ikureba ishobora kuzaguhinyuza, ejo wari ugiye kugira igihe cyo kugira umumaro ugasanga hari ibyo wakoze bigiye kugambanira icyo.”
Bamporiki yabwiye urubyiruko ko inzozi z’umuntu zirindwa na nyirazo, bityo uko Afurika izamera Abanyafurika ubwabo ari bo babirota, bagaharanira kubigeraho no kubirinda.
Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko rugomba guhora rwiga igihe cyose kugira ngo ruzabashe kubohora Afurika byuzuye.
Umwe mu bitabiriye iri huriro, Kayiranga Patience, yabwiye IGIHE ko ibi biganiro byatumye yumva icyo kuba Umunyafurika bimaze ndetse no guharanira kuba nyawe, utari uha agaciro iby’ahandi akirengagiza iby’iwabo.
Yagize ati “Byanyigishije kuba Umunyafurika utifuza iby’ahandi ahubwo wifuza iby’iwabo ku buryo n’abo mu bihugu byateye imbere baza kumwigiraho. Nk’urubyiruko nize gukunda igihugu cyanjye n’umugabane wanjye, ngakunda umuco wacu ndetse n’ubuyobozi bwacu. Gushyira hamwe nk’abanyarwanda nibyo bizatuma dutera imbere.”
Imibare igaragaza ko 60 % by’abaturage ba Afurika ari urubyiruko rutarengeje imyaka 25. Ibi bituma uba umugabane ufite rwinshi, kuritaho ni intego ikomeye yitezweho gutuma rukurana imitekerereze myiza yo gukoresha imbaraga zarwo mu byubaka uyu mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO