00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Kalimba Zephyrin yasabiye abacitse ku icumu ikindi kigega cyunganira FARG

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 29 January 2016 saa 07:06
Yasuwe :

Senateri muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza, Kalimba Zephyrin, yavuze ko hakwiye kujyaho ikigega cyihariye cyunganira FARG mu gukemura ibibazo Abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Icyo gitekerezo yagitanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza bagiranaga ikiganiro na CNLG ku ngingo zitandukanye zifitanye isano n’ibikorwa byayo.

Senateri Kalimba yavuze ko hakiri Abacitse ku icumu b’incike bagifite ibibazo by’ubukene, aho ngo hakenewe ibikorwa bifatika mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene.

Kuri iyo ngingo yatanze ibitekerezo bibiri harimo; kubashyira mu mashyirahamwe ku bagifite ingufu hakabaho kubakurikirana kugira ngo na bo ubwabo bikure mu bukene.

Yagize ati “Ahenshi usanga hari ikibazo cy’ubukene gifashe indi ntera, noneho umuntu yakwibuka ibyamubayeho bikaba bimuremereye cyane ku buryo usanga yinjiye mu rundi rwego rw’ibibazo by’ihungabana atakwikuramo .”

Indi ngingo ya kabiri yatanze ni ugushyiraho ikigega cyihariye kirebana no kugabanya ubukene gifasha by’umwihariko abacitse ku icumu bafite ibibazo bikomeye harimo ihungabana, ubukene bukabije n’ibindi FARG idashobora gukora.

Ati “Tuzi ko hari ikigega gifasha abana kwiga, ariko hakenewe n’ikigega gifasha abandi na bo basigaye. Hari n’abana bavutse mu buryo bw’ibyabaye, hari abavutse ba nyina bafashwe ku ngufu, ibyo byabavana mu bwigunge bakaba bakumva ko na bo umuryango Nyarwanda ubatekerezaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean-Damascène Bizimana, wari mu kiganiro yavuze ko bitari mu nshingano zabo.

Ubusanzwe mu Rwanda hari Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG), gifasha abarokotse muri gahunda zirimo; kwivuza, kubashakira amacumbi, kubaha inkunga y’ingoboka, kurihira amashuri abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibikorwa by’iterambere.

Zimwe mu nzitizi FARG yagiye igaragaza, harimo kubura ingengo y’imari ihamye, kuko hari igihe haza ibindi bibazo bishya bitunguranye kandi bigomba gukemurwa bitateganywaga kubera ingaruka za Jenoside.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages