Ni itegeko ryatowe kuri uyu wa 4 Kanama 2025 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabagezagaho umushinga w’Itegeko akanabasaba ko baritora bitanyuze muri Komisiyo kubera ubwihutirwe.
Iyo bimeze bityo uhagarariye Guverinoma ageza ku Basenateri ishingiro ry’uwo mushinga bakabanza kuryemeza binyuze mu itora, bagakurikizaho gutora itegeko ryose, hasuzumwa ingingo ku yindi.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Abasenateri ibizibandwaho muri ayo masezerano bishingiye ku ngingo enye z’ingenzi ziyakubiyemo.
Yavuze ko mu byigenzi bikubiyomo ari ukurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, icyiciro cyijyanye na Politiki aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n’ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry’impunzi.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda rufite n’impungenge ko ayo masezerano ashobora kutubahirizwa ku ruhande rwa RDC kandi ko ibyo babyeretse umuhuza.
Senateri Cyitatire Sosthene yashimye uko u Rwanda rwemeye gushyira umukono kuri ayo masezerano, yemeza ko ari intambwe igaragaza uburyo ruha agaciro amahoro.
Ati “Ibi ni ibigaragaza neza ubushake Leta y’u rwanda ifite n’agaciro iha amahoro. Iyo nta mahoro nta terambere rishoboka ariko kandi ahatari iterambere ntabwo amahoro arambye yaboneka.”
Yakomeje ati “Ayo masezerano ari hagati ya RDC n’u Rwanda aziye igihe kandi mu gihe yaba shyizwe mu bikorwa yagirira akamaro ibihugu byombi n’aka Karere k’ibiyaga bigari.”
Yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byafatanije mu gushaka igisubizo yemeza ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rushyira umukono ku masezerano ngo ibure kuyubahiriza kandi mu buryo bwuzuye.
Senateri Mugisha yagize ati “Mu mpungenge igihugu gifite haragaragaramo amasezerano menshi yagiye asinywa mbere ntiyubahirizwe nubwo yagiye asinywe mbere, Ese uwo duhuzwa na we RDC uruhande rwayo, rutanga ikihe cyizere cyo gushyira mu bikorwa ibiteganywa muri ayo masezero, ku ruhande rw’umuhuza we se ateganya iki?”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yasubije ko impungenge zihari zeretswe abahuza, ko bagomba gusaba RDC igashyira mu bikorwa ayo masezerano, yemeza ko aramutse adashyizwe mu bikorwa byaba bibabaje ariko igihugu cyakomeza kwirinda.
Ati “Nadashyirwa mu bikorwa bizaba bibabaje ariko kubyerekeye umutekano u Rwanda ruzakomeza rwirinde, ingamba z’ubwirinzi zizagumaho kugeza igihe ashyiriwe mu bikorwa.”
Yongeyeho ati “Twese tuzi ko twungukira mu mahoro, mu bufatanye, kandi ko ntawungukira mu ntambara, ntanuwungukira mu mvugo z’urwango.”
Nyuma yo gusobanurira Abasenateri, Itegeko ryatowe 100% n’abagize Sena y’u Rwanda bashimye intambwe ikomeje guterwa n’u Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 29 Nyakanga 2025 Abadepite nabo bari bemeje iryo tegeko 100% bagaragaza ko amasezerano abumbatiye umuti w’amahoro arambye mu Karere.
Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro rizashingira ku bintu byinshi, birimo no kwemezwa n’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi binyuze mu itora ry’amategeko yemeza ayo masezerano.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!