Iki kigo cyakomotse ku bigo bibiri birimo Sanlam ndetse na Allianz. Ibi bigo nta na kimwe cyaguze ikindi, ahubwo byashyize hamwe bihuza imbaraga, aho uburambe bwabyo muri rusange burenga imyaka 200.
Sanlam ni ikigo cya mbere muri Afurika mu bitanga serivisi z’ubwishingizi, yaba ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ku rundi ruhande, Allianz ni ikigo gifite ubunararibonye mu gutanga serivisi zizwi nka ’Non-banking financial services’ (NBFs). Izi serivisi zirimo ibijyanye n’ubujyanama mu by’imari, gucunga imitungo n’ibindi.
Ubufatanye bwa Sanlam na Allianz bwatangajwe muri Gicurasi 2022, mu gihe Sanlam yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014.
Umuyobozi wa SanlamAllianz Life muri Afurika y’Epfo, akaba anahagarariye iki kigo cyihuje, Robert Dommisse, yavuze ko isoko ry’u Rwanda ritanga amahirwe mu by’imari, cyane cyane ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzamuka ndetse n’icyizere cy’ahazaza kikaba kiri hejuru.
Yashimangiye ko bazakomeza "gushaka ibisubizo mu nzego z’ubwishingizi kugira ngo dutange ibisubizo bizafasha Abanyarwanda."
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa no kumenyekananisha SanlamAllianz, Hassam Gaffar, yavuze ko biteguye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati "Dutewe ishema no gushora mu Rwanda kandi twizeye ko ubukungu buzakomeza gukura muri rusange ndetse turifuza kugira uruhare muri iryo terambere."
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko izi mpinduka nta kintu kizabangamira ku bakiliya, ahubwo ko bagiye gushyira imbaraga muri guteza imbere serivisi zabo, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yanavuze ko SanlamAllianz izatuma barushaho kongera imbaraga, atanga urugero rw’uko baherutse kwishingira imirimo yo kubaka Stade Amahoro, ati "Uko ikigo cyaguka, niko rugira ubushobozi bwo kwishingira imishinga minini."
Iki kigo cyatangaje ko hari imishinga kiri gutegura izaba igenewe n’abantu bagifite b’amikoro make, bakunze kutitabira serivisi z’ubwishingizi.
Allianz ni ikigo gikomoka mu Budage, aho kitiriwe Stade ya Bayern Munich izwi nka Allianz Arena, kubera ubufatanye bw’impande zombi.
Ku bazi filime ya Titanic, ubwato bw’akataraboneka bwakoze impanuka ku rugendo rwarwo rwa mbere, Allianz niyo yari yabwishingiye, Kandi yishyuye neza buri kimwe cyose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!