00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sanlam AG Plc yashimiye abakiliya bayo mu kwizihiza icyumweru cyahariwe umukiliya

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 18 October 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda, Sanlam AG Plc, cyahaye abakiliya bacyo ibihembo bitandukanye, mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya no kubereka ko kibazirikana.

Byabaye ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, ubwo hatangwaga ibihembo binyuranye ku bakiliya batoranyijwe mu baguze ubwishingizi mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe abakiliya.

Abahawe ibihembo bashimiye ikigo cyabo cy’ubwishingizi cya Sanlam AG Plc kuba kibazirikana, ntibahuzwe n’amafaranga gusa. Bashimangira ko Sanlam ibaha serivise zinoze, itajya ibatenguha mu gihe bayikeneye.

Umukiliya wa Sanlam AG Plc wo mu karere ka Rwamagana umaze imyaka umunani imodoka ye ishinganishijwe muri iki kigo, Bugingo Juvenal, yahawe igihembo cyo kuzasohekera muri Kigali Marriott Hotel agakoresha 500,000 Frw. Yavuze imyato serivisi zitangwa n’iki kigo.

Yagize ati "Maze igihe kinini ndi umukiliya wa Sanlam, baduha serivise nziza, nk’ubu mu minsi ishize nagize ibyago imodoka yanjye barayigonga irangirika cyane, ariko icyumweru kimwe yari yamaze gukorwa. Rero uyu munsi nishimiye igihembo nahawe, ni ibyagaciro kuri twe, byerekana ko ikigo cy’ubwishingizi dukorana kituzirikana."

Umuyobozi wa Sanlam AG Plc mu Rwanda , Sayinzoga Betty, yavuze ko badashyize imbere inyungu gusa, ahubwo bashaka n’umubano mwiza hagati yabo n’abakiliya.

Ati "Turizera ko abakiliya bacu babona ko tutabashakira amafaranga gusa, ahubwo ni nk’aho turi umuryango, nibo batuma twinjiza amafaranga ariko ntabwo aricyo cyonyine duhuriyeho. Ni iby’agaciro kubona umuntu asiga ibindi bigo by’ubwishingizi agahitamo Sanlam, rero natwe ubu ni uburyo bwo kubereka ko tubiha agaciro".

Yavuze ko ibihembo Sanlam AG Plc yatanze ari ibyavuye mu bakiliya bayo bakora ubucuruzi butandukanye, mu rwego rwo gukomeza gukorana n’abakiliya bayo.

Ati "Ibihembo rero twabishatse mu bakiliya bacu, gukorana nk’abacuruzi ni ibintu twumva cyane nk’uko na we aba yatubereye umukiliya, natwe iyo hari icyo dukeneye tugishakira mu bakiliya bacu. Nk’ubu iyo tugize iminsi mikuru ibyo dukeneye tubigurira mu bakiliya bacu, ni uburyo bwo gukomeza gushyigikirana."

Mu bandi bahembwe harimo Uwayezu Marie Diane wemerewe gusohokera muri Serena Boutique, igihembo yashyikirijwe n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Sanlam AG Plc. Habimana Jacques we yemerewe guhahira muri Simba Supermarket, igihembo yahawe n’ushinzwe ibya tekiniki muri Sanlam AG Plc , Kamau Chege Benson.

Hahembwe kandi Rudahunga Peter wemerewe kuzambikwa n’iduka ricuruza imyenda za Moshions, igihembo yashyikirijwe na Ngoga Alain ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.

Jyamubandi na we yahembwe telefoni yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy A52 yatanzwe na MTN Rwanda, ayishyikirizwa n’Umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Ndatsinze Félix.

Sanlam imaze imyaka irenga 100 itanga serivisi mu bice byinshi byo ku isi, ikagira icyicaro gikuru muri Afurika y’epfo ariko mu Rwanda yaguze iyahoze ari SORAS na SAHAM akaba ari byo byahinduye Sanlam ikigo cy’ubwishingizi mu byigenga kinini mu Rwanda.

Umuyobozi wa Sanlam AG Plc mu Rwanda, Sayinzoga Betty, yavuze ko bashyize imbere umubano mwiza n’abakiliya
Sanlam AG Plc yijeje abakiliya gukomeza kubaha serivisi zinoze
Umuyobozi ushinzwe abakozi, Uwimana Claudine, ashyikiriza igihembo ku mukiliya
Kamau Benson ushinzwe tekinike muri Sanlam AG Plc ashyikiriza igihembo Habimana Jacques wo mu karere ka Bugesera
Rudahunga Peter yahembwe kuzahahira icyo ashaka mu nzu y'imideli ikomeye ya Moshions, igihembo yashyikirijwe na Alain Ngoga, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi
Jyamubandi yahembwe smartphone yatanzwe na MTN Rwanda. Ni igihembo yashyikirijwe na Ndatsinze Félix, umuyobozi ushinzwe imari muri Sanlam AG PLC
Bugingo Juvénal ashyikirizwa igihembo n’umuyobozi mukuru wa Sanlam AG, Betty Sayinzoga
Abahawe ibihembo bashimiye Sanlam AG Plc kuba ibazirikana
Umuyobozi wa Sanlam AG Plc, Betty Sayinzoga, yafatanyije n'abakiliya gukata umutsima bizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages