Mugiye muri “Rwanda Day?” Niko bamwe bababazaga, basa n’abamenye igisubizo. Nabo bati “Nibyo, niho tugiye”.
Ya myenda bambaye iriho n’ibendera ry’u Rwanda, ku gice cy’ibumoso (ku mutima). Aba bagenzi ni abo mu Itorero ndangamuco ry’Igihugu, Urukerereza bari mu basusurutsa abitabiriye igitaramo cya Rwanda Day muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya California, mu mujyi wa San Francisco, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016. Mu rugendo rwabo, aho baca hose, abababonye barabitegereza, bagasoma rya zina ry’u Rwanda.
Bageze muri uyu mujyi uri ku Nyanja ya Pasifika, umugabo witembereraga yasomye ya magambo, aramwenyura, arababaza ati “Muri abo mu Rwanda?” Nabo bati “Yego".
Arongera, noneho amwenyura, ati “Muri abo kwa Kagame?” Na bo bati “Ni byo wabimenye”. Wa mugabo arabegera, arabasuhuza n’ibyishimo byinshi, arababwira ati ”Mufite umuyobozi mwiza. Ndamukunda cyane”. Yikomereza gahunda yarimo…
“Rwanda, Urukerereza…” Kuri hotel Marriott ahabera Rwanda Day naho Abanyarwanda bahari barahoberana, baseka, buri wese ukabona yishimiye undi kabone n’aho yaba adasanzwe aziranye na we. Hari abahahuriye bava mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Abayobozi, abacuruzi, abakuze n’urubyiruko, abagabo n’abagore, bose bahujwe na Rwanda Day. Na bo ababitegereza, batari muri iyi gahunda birabatera kumwenyura, bakishimira ko babona abantu banezerewe… u Rwanda rubabereye urukerereza. Mu masaha make, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baraba bizihiwe, bataramanye n’Urukerereza.
Mutangana Steven, San Francisco



















TANGA IGITEKEREZO