00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SalamAir iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangiza ingendo zigana i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2026 saa 03:03
Yasuwe :

Sosiyete yo muri Oman ikora ubwikorezi bwo mu kirere, SalamAir yatangaje Mitravi nk’ikigo kizaba kiyihagarariye mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye no kugurisha amatike y’indege.

SalamAir yatangaje iki cyemezo mu gihe biteganyijwe ko izatangira gukora ingendo Kigali-Muscat ku wa 21 Nyakanga 2026.

Mu masezerano ibigo byombi byagiranye, Mitravi izaba ishinzwe ibijyanye no gucuruza amatike n’imenyekanishabikorwa, umubano mu by’ubucuruzi ndetse no kwita ku bakiliya. Ibi bizafasha SalamAir kunoza serivisi zayo no kwagura isoko mu gihe gito.

SalamAir izajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya i Muscat kabiri mu cyumweru.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri SalamAir yavuze ko u Rwanda ari isoko bitezeho inyungu nyinshi.

Ati “U Rwanda ni isoko riri kwaguka cyane, rifite amahirwe mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Binyuze muri ubu bufatanye, twiteguye gukorana bya hafi n’ibigo by’imbere mu gihugu bihagarariye sosiyete z’indege ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe guhanga amahirwe mashya no kongerera imbaraga umubano usanzwe hagati y’ibihugu byacu.”

Muri Gicurasi nibwo SalamAir yatangaje ko yashyizeho ibyerekezo bishya by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho indege yayo izajya ikora ingendo zigera i Kigali nta handi ihagaze, zigakorwa kabiri mu cyumweru.

SalamAir yatangaje Mitravi nk’ikigo kizaba kiyihagarariye mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye no kugurisha amatike y’indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages