Mu busanzwe uyu umunsi wizihizwa ku wa 14 Gashyantare mu bice byinshi by’Isi, ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Abasore n’inkumi bari mu rukundo nibo baba biteguye kuwizihiza cyane. Bahana impano zitandukanye ziganjemo amakarita yuje imitoma, indabo z’amaroza atukura nk’ikimenyetso cy’urukundo n’izindi nyinshi.
Nubwo bimeze bityo ariko mu myaka yo hambere igisobanuro uyu munsi ufite none sicyo wahoranye. Bivugwa ko amateka yawo ahera mu myaka ya 270 nyuma y’ipfa rya Yesu.
Icyo gihe muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin batatu batandukanye bagiye bagirwa Abatagatifu kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, bahowe Imana.
Abo batatu ni, Valentin wari padiri w’i Roma, wishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia, hari Valentin wa Terni wari Umwepisikopi nawe wishwe agashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe, ndetse na Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, ariko we amateka ye akaba ataramenyekanye cyane.
Uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami Claude Le Cruel, Roma yari mu ntambara, maze uyu mwami afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka kugira ngo bakomeze bashyire umutima wabo ku rugamba gusa.
Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya abakundanaga rwihishwa, mu bo yasezeranyaga harimo n’abasore b’abasirikare.
Kera kabaye byaje kumenyekana arafungwa. Ku munsi wo kunyongwa we rero hari ku wa 14 Gashyantare, maze yoherereza agapapuro kanditseho ko “Biturutse kuri Valentin wawe”, umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza yari afungiyemo.
Bivugwa ko uwo mukobwa Valentin yamwibonagamo. Ngayo nguko uko Valentin yahindutse igisobanuro cy’urukundo.
Uyu munsi wagiye wizihizwa mu bice bitandukanye by’Isi kandi bigakorwa mu buryo butandukanye, ariko watangiye gufata inyito yo kuba uw’abakundana, hagati y’imyaka ya 1000 na 1300 nyuma y’urupfu rwa Yesu, ubwo ab’i Burayi batangiraga kohererezanya inyandiko z’urukundo.
Kuri ubu benshi ntibita ku mateka yawo, icyo bazi ni uko iyo uyu munsi ugeze, umuntu aba agomba kugaragariza mugenzi we ingano cyangwa ikigero cy’urukundo amukunda. Nubwo bimeze bityo ariko ntitwakirengagiza ko hari n’abatabyizera gutyo.
Ni umunsi wizihizwa mu buryo butandukanye, ariko icyo twakemeranyaho ni uko, kugura impano, indabo no gusohokana umukunzi wawe ari bimwe mu bihurirwaho na benshi ku ya 14 Gashyantare.
I Kigali byari ibicika
Kuri uyu wa Gatatu, IGIHE, yatembere mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali, kugira ngo irebe uko imyiteguro yari imeze. Icyo wavuga cyo ni uko hari hashyushye, ibihe twaherukaga mu mpera za 2023 mu birori by’iminsi ya nyuma yo gusoza uwo mwaka.
Benshi bagaragaje ko ari imyiteguro yatangiye ejo, aho abacuruzi batandukanye baranguye indabo ku bwinshi, n’izindi mpano ziberanye n’uyu munsi.
Uwavuga ntiyakwirengagiza abamotari, umuntu atahakana ko bagize akazi kenshi. Wazamuraga akaboko ugiye kumuhagarika ngo agire aho akugeza, ugasanga afite indabo ajyanye ahantu runaka. Ubu muri aya masaha bari kubara inkuru z’icyashara bakuye mu kazi k’uyu munsi.
Bitewe n’ishusho ngari y’ibyo twabonye, ku bafite abakunzi twahamya ko ari umunsi wagenze neza kandi wanabereye igihamya kuri benshi ko bagifite ababazirikana kandi babahoza ku mutima.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!