Ibi byabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024.
Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yaryamanye n’indaya ebyiri muri imwe muri ‘lodges’ ziherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, azemerera ko ari buzishyure ibihumbi 20Frw.
Bavuga ko uyu mugabo nyuma yo kuryamana nazo zose yaje guhura n’uruva gusenya ziramukubita mu buryo bakomeye, nyuma yo gushaka kuzishyura ibihumbi 10Frw gusa kandi bari bumvikanye ko aziha ibihumbi 20Frw.
Umusore witwa Byungura Walidi yagize ati “ Zamukubise karahava da zinamwambura telefone, uwo mugabo we yavugaga ngo arazishyura ibihumbi 10Frw kuko ngo buri ndaya basambanye rimwe ntiyiyongeze zo ntizibyemere zikamubwira ko ahubwo zinamukuramo amaso.”
Umubyeyi witwa Mukayisenga Chantal, we yavuze ko yatunguwe cyane n’uyu mugabo uryamana n’abagore babiri.
Ati “Ntabwo ari njye gusa abantu benshi yabatangaje kuko ntibiyumvishaga uburyo yaryamanye n’indaya ebyiri ari umwe kuko n’iyo umubonye ku maso ubona ko ari akagabo k’amagara mato.”
Imwe muri izi ndaya itifuje ko amazina yayo atangazwa yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yashatse kubatorokera muri ‘lodge’ atabishyuye ndetse ariyo mpamvu birwanyeho bakanamwambura telefone kugira ngo abanze abahe amafaranga yabo bari bakoreye.
Nyuma y’uko uyu mugabo abonye ko abantu bahuruye ari benshi yahise ahamagara undi mugabo w’inshuti ye amwoherereza andi mafaranga ibihumbi 10Frw yishyura izo ndaya ahita atega moto imusubiza mu Gatsata, aho bivugwa ko atuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!