Mu gishanga cy’inganda i Gikondo mu Mujyi wa Kigali inganda ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere.
Umutangabuhamya akaba n’umukobwa wa nyir’uruganda rumwe rwahiye, Kadusabe Teddy, yabwiye IGIHE ko inganda ebyiri zahiye ari izitunganya ifu y’ibigori.
Kadusabe yagize ati “Hatangiye gushya saa cyenda n’igice ariko ku bw’amahirwe Polisi yahise ihagoboka itangira kuzimya ku buryo hahiye inganda ebyiri gusa, uruganda rwitwa Gasabo n’uruganda rwa papa rwitwa Umutara.”
Nubwo Polisi yatangaje ko igikora iperereza ku cyateye iyi mpanuka, Kadusabe we yavuze ko yatewe n’amashanyarazi.
Yakomeje agira ati “Byatewe n’amashanyarazi ya EWSA kuko nta muntu n’umwe wari urimo gusudira, sinakubwira ngo hahiye ibintu bifite agaciro aka n’aka ariko uruganda rwa papa ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni 60 kuko n’amafaranga yari yacurujwe yose yahiye, gusa mbabajwe n’uko papa atari ahari bitewe n’uko yari yagiye gushyingura mu Mutara.”
Aha hahiye hakurikiye ahandi hatandukanye hahiye mu cyumweru gishize, harimo amaduka yo muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali rwagati; igaraje muri Gatsata; naho hakurikiye gereza ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro, iya Muhanga n’iya Rubavu.
Ubutabazi bw"ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi bwahageze bukora akazi kabwo.
Foto/ Thamimu



















TANGA IGITEKEREZO