00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yinjiye mu muryango mpuzamahanga w’ibigo by’ indege bikomeye ku Isi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 27 May 2015 saa 06:50
Yasuwe :

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir yabaye umunyamuryango mushya w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Indege, IATA, rigizwe n’ ibigo bigera kuri 250 byihariye 84% by’ ingendo zose zikorwa n’ indege ku isi.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi RwandAir yashyikirizwaga ku mugaragaro icyangombwa cyo kwinjira muri IATA (International Air Transport Association), Umuyobozi wayo, John Mirenge, yavuze ko ari amahirwe kuri Rwandair ngo ishobore kugira uruhare mu iterambere ry’ ingendo z’ indege ku isi.

Mirenge yagize ati “Biraduha imbaraga kuko bituma tuba abanyamuryango hamwe n’ ibigo bimaze imyaka irenga ijana bitwara abantu n’ ibintu mu kirere. Biratwongera ubwenge n’ ibyo bamaze kugeraho bijyanye n’ ikoranabuhanga, uburyo bwo kugabanya ibyishyurwa mu buryo bwo gutwara abantu n’ ibintu mu mutekano usesuye… urumva iyo ugiye mu muryango uwigiraho byinshi.”

John Mirenge (Ibumoso) ashyikirizwa icyemezo cyemerera RwandAir kwinjira muri IATA

Yakomeje avuga ko kwinjira muri uyu muryango bizafasha RwandAir kwigira ku bandi uburyo kuko bo bamaze imyaka myinshi bakoze ubushakashatsi imyaka myinshi, bikazanafasha kandi gufata ibyemezo birimo gushyiraho ingendo nshya.

Mu mwaka ushize wa 2014 nibwo IATA yakoze ubugenzuzi ku mikorere ya RwandAir, buyihesha kwemererwa kuba umunyamuryango, bishobora no gutuma abayobora iki kigo bahatanira kujya mu buyobozi bw’ uyu muryango, bityo bakaba banagira uruhare mu ifatwa ry’ ibyemezo bikomeye.

Visi Perezida wa IATA muri Afurika, Raphael Kuuchi, yashimiye RwandAir kuba ishoboye gutera indi ntambwe, yongeraho ko icyo uyu muryango ugamije ari ubwikorezi butekanye, bwizewe kandi bubyara inyungu.

Yagize ati “Kugira ngo tubyaze inyungu uru rwego, birasaba ngo tubyaze umusaruro ubwiyongere bw’ abaturage n’ubukungu buhari, kugabanya ibiciro by’ ingendo ndetse uyu murimo ukagira umutekano, no kuzamura ibikorwa remezo ubundi tukagira Afurika umugabane ubereye ibikorwa bibyara inyungu.”

Igabanuka ry’ ibiciro by’ ingendo z’ indege ariko ngo bizajyana n’ uburyo Leta z’ ibihugu zorohereza abashoramari, ibintu Kuuchi asanga bitakiri ikibazo mu Rwanda.

Zimwe mu nyungu ibigo by’ indege bironkera muri IATA, harimo ubuvugizi, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kunoza umurimo wo gutwara abantu n’ ibintu mu ndege, ubushakashatsi n’ ibindi.

Iki kigo gifite ibyicaro bine muri Afurika, biri muri Kenya, Nigeria, Senegal na Afurika y’ Epfo.

RwandAir irateganya gufungura ingendo nshya i Harare muri Zimbabwe, i Khartoum muri Sudani n’ i Luanda muri Angola, ingendo umuyobozi w’ iki kigo avuga ko zizatangira hagati ya Kamena na Nyakanya 2015.

Amasosiyete y’indege akomeye ku isi arimo Turkish Airlines, Brussels Airlines, KLM, Air Canada n’izindi zikomeye ku isi zibarizwa muri uyu muryango.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages