00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yatangije ingendo z’i Cairo n’i Roma ku bufatanye na EgyptAir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2026 saa 08:40
Yasuwe :

Binyuze mu mikoranire na EgyptAir, RwandAir yatangije ingendo mu byerekezo bya Cairo mu Misiri, Roma mu Butaliyani na Amman muri Jordan.

Iyi mikoranire yatangajwe na RwandAir kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026.

Izi ngendo nshya zigana muri ibi byerekezo zizajya zinyura i Kigali.

Iyi mikoranire RwandAir yagiranye n’iki kigo cy’indege cyo mu Misiri izwi nka ‘codeshare’.

Codeshare ni imikoranire sosiyete z’indege zigirana hagati yazo, ku buryo umuntu ashobora kugura itike ya RwandAir, ariko akagenda mu ndege y’indi sosiyete (EgytAir) by’umwihariko mu byerekezo RwandAir itajyamo.

Iyi mikoranire ifasha Sosiyete z’indege kwagura ibyerekezo zijyamo, bikagabanya igihe cy’urugendo kandi bikorohereza abagenzi kugera ku migabane yose.

RwandAir isanzwe ifite imikoranire nk’iyi n’ibindi bigo by’indege birimo Qatar Airways.

RwandAir yinjiye mu mikoranire na EgyptAir izatuma ijya i Cairo n’i Roma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages