Iyi mikoranire yatangajwe na RwandAir kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026.
Izi ngendo nshya zigana muri ibi byerekezo zizajya zinyura i Kigali.
Iyi mikoranire RwandAir yagiranye n’iki kigo cy’indege cyo mu Misiri izwi nka ‘codeshare’.
Codeshare ni imikoranire sosiyete z’indege zigirana hagati yazo, ku buryo umuntu ashobora kugura itike ya RwandAir, ariko akagenda mu ndege y’indi sosiyete (EgytAir) by’umwihariko mu byerekezo RwandAir itajyamo.
Iyi mikoranire ifasha Sosiyete z’indege kwagura ibyerekezo zijyamo, bikagabanya igihe cy’urugendo kandi bikorohereza abagenzi kugera ku migabane yose.
RwandAir isanzwe ifite imikoranire nk’iyi n’ibindi bigo by’indege birimo Qatar Airways.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!