00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 June 2023 saa 09:52
Yasuwe :

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rugana i Paris aho yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa Saba n’igice igana ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle.

Ni ku nshuro ya mbere RwandAir ikoze urugendo rugana i Paris aho rubimburiye izizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri Cyumweru.

Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko urugendo ruhuza Kigali na Paris ari ingenzi mu kwaguka kw’ibikorwa by’iyi ndege.

Yagize ati "Iki cyerekezo ni ingenzi kuri RwandAir n’u Rwanda kuko turi guhuza u Rwanda na Afurika yose n’u Bufaransa. Ni umushinga umaze igihe kirekire, twakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.’’

Yavuze ko ’bishimiye guhuza ibihugu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa kuko bifite inyungu nyinshi.

Yakomeje ati "Twizeye ko tuzabona iterambere ry’ubukerarugendo, iterambere ry’ubukungu, ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi byose bishamikiye ku migenderanire.’’

Isoko ry’i Paris ni rimwe mu yo u Rwanda ruhanze amaso kuko intego yaryo ari uguhuza Afurika n’u Burayi. Rije rikurikira n’ubundi ingendo RwandAir yatangiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles n’izijya i Londres mu Bwongereza.

Urugendo rugana i Paris rwakozwe n’indege ya A330-300 ifite imyanya 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

Manzi Makolo yagaragaje ko ingendo zakurikiye izindi zikorwa i Bruxelles mu Bubiligi na Londres mu Bwongereza kandi zitanga icyizere ku kwaguka kwa RwandAir ku isoko ry’u Burayi.

Yagize ati "Isoko ry’u Burayi ni ingenzi ku Rwanda na RwandAir ku iterambere ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Nka RwandAir hari ibicuruzwa byinshi twohereza i Bruxelles n’i Londres. Turateganya no kubikora i Paris. Dufite ba mukerarugendo benshi hano ndetse n’Abanyafurika baba hano turateganya kuba twabahuza n’ibihugu bakomokamo.’’

Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Paris. Mu bari bagiye kuyakira, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Mu butumwa Mushikiwabo yasangije abamukurikira kuri Twitter yagize ati “Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nk’umugenzi usanzwe wa RwandAir, nifurije ikaze yihariye Umurage”.

RwandAir yatangiye urugendo rwa mbere rugana mu Mujyi wa Paris
Uru rugendo rwiyongera ku zo RwandAir yari isanzwe ikora mu Mujyi wa Bruxelles na Londres
RwandAir yahawe ikaze i Paris
Urugendo rugana rwa Kigali-Paris rwakozwe n’indege ya A330-300
RwandAir izajya ikora ingendo eshatu zihuza Kigali na Paris inshuro eshatu mu cyumweru
Iyi ndege yururukiye ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle i Paris
Cyrille Ndegeya uzobereye mu gufata amafoto y'indege ari mu bakoze uru rugendo rwa mbere rugana i Paris
Abagenzi ba mbere bakoze urugendo rwa Kigali-Paris bari bafite akanyamuneza
RwandAir yatangije ingendo zigana mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
RwandAir ni sosiyete iri kwaguka bwangu mu zikora ingendo zo mu kirere
Habba Kamwesiga Hadijah ukorera RwandAir yakira Louise Mushikiwabo na Amb. Nkulikiyimfura
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ingendo za RwandAir i Paris
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré; Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura, batangiza ingendo zihuza Kigali na Paris ku mugaragaro
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo yasuhuzanyije urugwiro Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aganira na Habba Adijah Kamwesiga ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri iyi sosiyete mbere y'uko abakoze urugendo rwa mbere rwa Kigali-Paris basohoka
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura, aganira n'abashinzwe umutekano ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle
Louise Mushikiwabo aramutsa Livine Kanimba n’abandi bakozi ba RwandAir
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yaganiraga n'abandi afite akanyamuneza kenshi ku maso
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, afata ifoto y'urwibutso na bamwe mu bakozi b'iyi sosiyete batangiranye ingendo zihuza Kigali na Paris
Abayobozi batandukanye bishimiye guha ikaze RwandAir mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Abagize amatsinda yaturutse mu Rwanda n’abo mu Bufaransa bafatanyije kwakira iyi ndege y’u Rwanda
Abagize amatsinda yaturutse mu Rwanda n’abo mu Bufaransa bafatanyije kwakira iyi ndege y’u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bari mu bakiriye RwandAir i Paris
Abakozi ba RwandAir babanje gukora urugendo abagenzi bazajya bakora mbere yo kurira indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages