Ikibuga cy’indege cya Heathrow cyabuze amashanyarazi kuva mu ijoro ryo ku wa 20 Werurwe 2025, kubera inkongi y’umuriro yafashe ’transformateur’ ya sitasiyo y’amashanyarazi ya Hayes ari na yo gikuraho amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Heathrow bwahise butangaza ko buhagaritse imirimo yose kugeza 23h59 zo ku wa 21 Werurwe 2025, hagamijwe kubungabunga umutekano w’abagenzi n’abakozi bacyo, kandi ko nta muntu wemerewe kuhagana bataratangaza ko basubukuye imirimo.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga byanditse ko ingendo zirenga ibihumbi 10 zasubitswe kubera iki kibazo.
Ni ingaruka zageze no ku bagenzi bava cyangwa bajya mu Rwanda bakoresheje indege ya RwandAir kuko na yo yasubitse ingendo zari kuva n’izijya i Londres kuri uyu wa 21 Werurwe 2025.
Itangazo rya RwandAir rigira riti “Bitewe no gufunga ikibuga cy’indege cya Heathrow kugeza 23h59 zo ku wa 21 Werurwe, urugendo WB711 rwo ku wa 20 Werurwe rwari kuva i Londres rujya i Kigali na WB710 rwo ku wa 21 Werurwe zasubitswe.”
RwandAir yavuze ko uko haba impinduka ku kibuga cy’indege cya Heathrow na yo imenyesha abakiliya bayo.
RwandAir imaze imyaka myinshi ijya i Londres buri munsi. Kuva tariki 9 Gicurasi 2024, iyi ndege ihaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow-Terminal 4, i Londres igana i Kigali, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagenzi baturuka muri iki gihugu berekeza mu Rwanda biyongereye.
Ni mu gihe abava i Kigali berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow bahaguruka Saa Saba n’iminota 45 z’amanywa bakagerayo saa Tatu na 45’, hakaba n’ihaguruka Saa Tanu na 25’ z’ijoro ikazagera mu Bwongereza Saa Moya na 45’.
Mu 2023 ikibuga cy’indege cya Heathrow cyari icya kane mu kunyuraho abantu benshi, na ho abakinyuzeho mu mwaka ushize bari miliyoni 83,9.
Important travel update for flights WB710 & WB711. pic.twitter.com/itwmFxPi7q
— RwandAir (@FlyRwandAir) March 21, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!