Ikibuga cy’indege cya Heathrow nicyo cyakira abagenzi mu Bwongereza, kuko bagera kuri miliyoni 80 ku mwaka. Gikurikirwa n’icya Gatwick indege za RwandAir zari zisanzwe zigwaho.
Ku wa 03 Ukwakira nibwo RwandAir izasubukura ingendo zayo zigana mu Burayi nyuma y’igihe zihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Urugendo rwa mbere rujya i Burayi izasubukuriraho ni urw’indege ya A330 izahaguruka i Kigali saa saba z’amanywa aho byitezwe ko ingendo zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru mbere y’uko ku wa 25 Ukwakira zongerwa zikaba inshuro eshatu.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye Simple Flying ko iyi kompanyi yari isanzwe ikora ingendo ziva i Londres zirimo izo gucyura abanyarwanda baba mu mahanga n’iz’imizigo. Zose zahagurukiraga ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Makolo yavuze ko impamvu ingendo zigiye kujya zikorerwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow aho kuba Gatwick ari uko RwandAir ishaka kugira ngo igere ku bantu benshi dore ko iki kibuga ari kimwe mu bikoreshwa cyane.
Ati “Binajyanye no gufasha abagenzi bo mu Bwongereza kugerwaho n’ingendo za RwandAir ziva i Londores.”
Kwimurira ingendo kuri iki kibuga bizafasha RwandAir kugera ku bantu bashaka kujya mu yindi mijyi baturutse mu Bwongereza, bagana mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika. Ni mu gihe byari bigoye kuba umuntu yava i Londres ngo agere mu yindi mijyi nka Nairobi, Entebbe, Lusaka na Harare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!