00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yahagaritse gukoresha ikirere cya RDC

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 February 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yatangiye kubahiriza icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kibuza indege z’u Rwanda cyangwa izihabaruye gukoresha ikirere cyayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Leta ya RDC yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano.

Nyuma y’amasaha make iki cyemezo cya RDC gitangajwe, RwandAir yavuze ko yatangiye kucyubahiriza.

Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze ko “bitewe no gufunga ikirere kwa RDC ku ndege zibaruye mu Rwanda, RwandAir yashyizeho izindi nzira ku ngendo z’indege zagizweho ingaruka n’iki cyemezo. Turi gukora ibishoboka byose ngo dushyireho ubundi buryo bwizewe kandi butanga umutekano ariko tunagabanya ingaruka zigera ku bakiliya bacu.”

Yakomeje yisegura ku baba bagizweho ingaruka n’iki cyemezo.

Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili rwavuze ko “Indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara.”

Uru rwego rwafashe iki cyemezo mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba bitewe n’imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025.

Iki cyemezo cya RDC kije gikurikira icyo yafashe mu 2022, cyo guhagarika ingendo indege za sosiyete ya RwandAir zakoreraga muri RDC. Mbere y’iki cyemezo indege za RwandAir zagwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, icya Lubumbashi n’icya Ndjili i Kinshasa.

RwandAir yahagaritse gukoresha ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .