00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwandair yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo imbere mu gihugu

Yanditswe na

Williams

Kuya 26 September 2014 saa 11:47
Yasuwe :

Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwandair yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo isanzwe ikorera imbere mu gihugu, ni ukuvuga Kigali-Kamembe na Kamembe-Kigali.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwandair, izi ngendo zabaye zihagaritswe ku bw’imirimo y’isanwa ry’iki kibuga kizwi nka "Kamembe International Airport". Guhagarika ingendo bikaba byarasabwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za Gisivile.
John Mirenge uyobora Rwandair avuga ko iyi sosiyete yita mbere na mbere (…)

Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwandair yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo isanzwe ikorera imbere mu gihugu, ni ukuvuga Kigali-Kamembe na Kamembe-Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwandair, izi ngendo zabaye zihagaritswe ku bw’imirimo y’isanwa ry’iki kibuga kizwi nka "Kamembe International Airport". Guhagarika ingendo bikaba byarasabwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za Gisivile.

Ikibuga cy'indege cya Kamembe

John Mirenge uyobora Rwandair avuga ko iyi sosiyete yita mbere na mbere ku mutekano uzira amakemwa w’abakiriya bayo, ngo hatagira igihungabanya abagenzi.

John Mirenge akomeza yizeza ko umutekano w’abakozi n’abagenzi utazahutazwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Rwandair isaba abakenera izo ngendo kuba bihanganye mu gihe inzira y’ikibuga igisanwa neza.

Itangazo rya Rwandair

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .