Mu kiganiro na FlightGlobal, Makolo yavuze ko indege yihariye itwara imizigo biteganywa ko izaboneka mu gihe kiri imbere.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo gikomeje kwaguka. Biteganywa ko muri ubwo bufatanye, ari ho hashobora guturuka indege yihariye itwara imizigo, kimwe n’izindi zitwara abagenzi igihe bizaba ngombwa.
Makolo yagize ati "Ubwikorezi bw’imizigo bukomeje kuba ingenzi kuri RwandAir, by’umwihariko kuva aho twaboneye indege nini, turimo kubona izamuka ry’inyungu ituruka mu bwikorezi bw’imizigo."
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyahagarikaga inendo z’indege hirya no hino ku Isi, RwandAir yifashishije indege zayo nini mu gutwara imizigo ijya ahantu hatandukanye harimo Bruxelles mu Bubiligi, Guangzhou mu Bushinwa na Londres mu Bwongereza, mbere y’uko izi nzira zongera gufungurirwa abagenzi muri rusange.
Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.
Umuryango mpuzamahanga w’ibigo by’indege, IATA, uheruka gutangaza ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burimo kuzahuka mu buryo bwihuta, ndetse bizanakomeza mu mezi asigaye y’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!