00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir ishaka kujya i Frankfurt no gusubukura ibyerekezo bya Mumbai na Guangzhou

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 30 August 2026 saa 02:10
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ifite gahunda yo gukomeza kwagura ingendo z’ibyerekezo bya kure, birimo icyerekezo gishya kigana Frankfurt mu Budage hamwe no gusubukura ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde n’i Guangzhou mu Bushinwa.

Uku kwagura ibyerekezo kwa RwandAir bijyana no kongera umubare w’indege ifite, aho iteganya kwakira indege eshanu zo mu bwoko bwa Airbus A330 kugira ngo n’ubushobozi bwayo bwo gutwara abagenzi buzamuke.

Iyo gahunda yo kongera indege kandi yatangiranye no kwakira iya mbere yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yageze i Kigali ku wa 24 Kanama 2026.

Iyi ndege nshya ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 226 kandi yatangiye gukoreshwa mu ngendo z’ubucuruzi, cyane cyane mu zijya mu Burayi zirimo no kongera inshuro RwandAir ijya i Paris mu Bufaransa n’i Bruxelles mu Bubiligi.

Umwe mu bayobozi ba RwandAir yabwiye The New Times ko kwakira iyi ndege byitezweho gufasha mu kwagura gahunda yo guhuza u Burayi na Afurika binyuze mu Rwanda.

Ati “Ni ubushobozi bwiyongeye ku bwo dufite kandi buzaha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo, ndetse bitume Kigali ikomeza kuba ihuriro rifasha abagenzi hagati y’u Burayi n’ibice bitandukanye bya Afurika.”

RwandAir kandi igaragaza ko izo ndege zo mu bwoko bwa Airbus A330 eshanu yatangiye kwakira, buri imwe izaba itwara abagenzi bari hagati ya 220 na 270, bifashe kwitegura neza ubwiyongere bw’abagenzi no kunoza gahunda z’ingendo zirimo n’ibyerekezo bishya.

Indege enye zizakirwa nyuma zizagenda zongerwa mu ngendo RwandAir ikora mu mezi ari imbere, gusa ntiharamenyekana igihe nyirizina zizagerera mu Rwanda.

Kugeza ubu, RwandAir ikoresha indege zo mu bwoko bwa Airbus A330, izo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG, Bombardier Q400 ndetse n’indege yabugenewe mu gutwara imizigo.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo, iyi sosiyete yagaragaje ko yatangiye gusuzuma uko yatangiza ingendo nshya zigana mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage ndetse no gusubukura izigana i Mumbai n’i Guangzhou.

Izi ndege eshanu nshya za Airbus A330 RwandAir yatangiye kwakira zizakoreshwa binyuze mu masezerano yo kuzikodesha aho kuba kuzigura.

RwandAir ivuga ko abagenzi bazungukira cyane cyane mu kongera ubushobozi bwo gutwara abagenzi, kubona amahitamo menshi y’ingendo no koroherezwa mu guhuza ingendo zerekeza ahantu hatandukanye.

Iyi sosiyete kandi ivuga ko kugira indege nyinshi bizayifasha gukomeza gutanga serivisi n’igihe habaye imbogamizi runaka mu mikorere, bityo abagenzi bagakomeza gukora ingendo nta nkomyi.

Kongera umubare w’indege bibaye mu gihe RwandAir ifite intego yo kurenza inshuro ebyiri umubare w’abagenzi itwara ku mwaka, ukava ku barenga miliyoni imwe yatwaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 ukagera ku barenga miliyoni 2.1 mu 2028/29.

Kwiyongera kw’abagenzi batega RwandAir kandi byajyanye n’imizigo batwaye ku bava n’abajya mu mahanga, yavuye kuri toni 16.462,20 mu 2023 igera kuri toni 20.689,54 mu 2024.

Iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongera indege, gutangiza ibyerekezo bishya no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ingendo zo mu kirere.

Nubwo yakunze guhura n’ibizazane kuva RwandAir yatangira mu 2003, yakomeje intambwe mu buryo butandukanye, byaba mu kongera ubufatanye n’ibigo bikomeye, kongera umubare w’indege n’ibindi.

Ibi bituma kuri ubu ifite ibyerekezo byayo byonyine birenga 20, ariko n’ibindi bishingiye ku bufatanye n’ibigo bitandukanye by’umwihariko Qatar Airways buzwi nka ‘code share’ aho ifite ibyerecyezo birenga 100.

U Rwanda rufite intego y’uko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, nicyuzura, kizazamura ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu, aho kizajya cyakira abagenzi babarirwa muri miliyoni umunani ku mwaka, bavuye ku barenga miliyoni imwe Ikibuga cy’Indege cya Kanombe cyakiriye mu 2024.

Igice cya mbere cy’icyo kibuga kizuzura mu 2027/28, mu gihe icya kabiri cyo kizuzura mu 2034 ndetse kizajya cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

RwandAir ishaka kujya i Frankfurt no gusubukura ibyerekezo bya Mumbai na Guangzhou

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages