00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Mountain Tea yunamiye inzirakarengane za Jenoside isura urwibutso rwa Murambi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 June 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Rwanda Mountain Tea Ltd, ikigo cy’ishoramari kizwi cyane mu bikorwa byo guhinga no gutunganya umusaruro w’icyayi mu Rwanda ifatanyije na Petrocom ndetse na SP (Société Pétrolière) bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura urwibutso rwa Murambi rufite amateka yihariye agaragaza uruhare rw’amahanga mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Kamena 2017, abakozi n’abayobozi b’ibyo bigo basuye banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi i Murambi, muri Nyamagabe banaha icyubahiro abari abakozi n’imiryango yabo yakorerega uruganda rw’icyayi rwa Kitabi bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50, bifatanyije n’uruganda rwa Kitabi kwibuka abari abakozi n’imiryango yabo irenga 30 yishwe muri Jenoside, igikorwa cyabanjirijwe na Misa yasomwe na Musenyeri Celestin Hakizimana wa Diyoseze ya Gikongoro.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, yavuze ko umwaka ushize ibigo byombi byibukiye aho bikorera, ariko ubu byahisemo gusura urwibutso rwa Murambi kugira ngo barusheho gusobanurirwa amateka yaho.

Yakomeje asaba abakozi b’ibigo byombi gukora akazi kabo neza birinda amacakubiri nk’ayaranze abari abakozi b’ibyo bigo n’abandi bakozi muri rusange mbere ya Jenoside.

Yagize ati “Uru Rwibutso rwa Murambi, rufite amateka yihariye kuko rutugaragariza uruhare rw’amahanga muri Jenoside. Icyo mbasaba ni uko tugira urukundo mu kazi, sinzumve runaka na runaka (avuga amazina y’abakozi b’ibyo bigo bari bamwegereye) turimo turyana mu kazi. Umwiryane icyo utanga turakizi.”

Depite Nyirarukundo Ignatienne, wari umushyitsi mukuru yahumurije abacitse ku Icumu ko ibihe bibi kandi bikomeye baciyemo bitazongera kubaho ukundi.

Yavuze ko abakoze Jenoside bashakiye umuti aho utari, bica bagenzi babo babahora ubusa, ashimangira ko nta gisubizo kizima umuntu yabona akivanye mu bwicanyi.

Yagize ati “Sinumva uko abantu bakuru bananirwa kujya hamwe, ari abantu bize ngo bashake umuti batagombye kuwushakira mu kwica umuntu kandi n’ubundi azapfa. Ubundi uwize n’utize aziko kwica nta kibazo na kimwe byakemura. Abize amateka barabizi, abayahudi barishwe bararangira ariko ntacyakemutse. Biteye isoni, ariko niyo mpamvu tuza tukibuka, si uko abantu baba babuze icyo gukora.”

Iki gikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abari abakozi n’imiryango b’uruganda rwa Kitabi bishwe muri Jenoside.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye
Rwanda Mountain Tea Ltd, ikigo cy’ishoramari kizwi cyane mu bikorwa byo guhinga no gutunganya umusaruro w’icyayi mu Rwanda ifatanyije na Petrocom ndetse na SP (Société Pétrolière) bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert; Depite Muhongayire Christine; Depite Nyirarukundo Ignatinne n'Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atanga ubutumwa muri uyu muhango
Urwibutso ruriho amazina y'abari abakozi n'imiryango b'Uruganda rwa Kitabi bishwe muri Jenoside
Musenyeri Celestin Hakizimana wa Diyoseze ya Gikongoro niwe wayoboye igitambo cya Misa
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50
Abakozi b'ibigo byombi bajya ku Rwibutso rwa Murambi
Bari gusobanurirwa amateka y'Urwibutso rwa Murambi
Depite Nyirarukundo Ignatienne, wari umushyitsi mukuru yahumurije abacitse ku icumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages