Ni impano uru ruganda ruri gutanga rubinyujije mu busabane ruri kugirana n’abitabiriye Tour du Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya cyenda. Ruri kubukora rubifashijwemo n’umuhanzi Platini P, ahasorejwe irushanwa hose.
Abitabiriye basubiza neza ibibazo babazwa cyangwa bakitwara neza mu gihe Platini ari kuririmba, bari guhabwa matela ndetse n’imisego ya Rwanda Foam.
Muri iri siganwa kandi, Rwanda Foam yagabanyije 5% ku biciro bya matela ya Super Executive, Inzozi na Executive.
Si ibyo gusa kuko izanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana na yo.
Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.
Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.
Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy’umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!