Iki kigo cyasobanuye ko nyuma y’isuzuma ryakozwe, byagaragaye ko ibi bigo bitunganya ibiribwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bidakurikiza ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge.
Kiti “Bitewe n’iyo mikorere, Rwanda FDA ifunze ibi bigo bibiri kandi ihagaritse ikorwa, igurisha, ikwirakwizwa n’ikoresha ry’ibicuruzwa byatunganyirijwe muri ibyo bigo.”
Ibicuruzwa byatunganyirijwe muri ibi bigo byahagaritswe ni ‘Vinegre’ ya Discovery White Vinegar ikorwa na Tamu Tamu ndetse na Hlaal White Vinegar ikorwa na Cheeter Group.
Rwanda FDA yatangaje ko “Nta muntu wemerewe gukora, gutegura, guhunika, gufunika cyangwa kubika ibiribwa bigenewe gucuruzwa atubahirije amabwiriza y’isuku yabugenewe.”
Iki kigo cyasobanuye ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima rusange bw’abaturage. Abamaze kugura izi ‘Vinegre’ basabwe guhagarika kuzikoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!