Abantu bagera ku bihumbi 300 bo mu Rwanda bamaze guhabwa ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa, binyuze muri Gahunda ya “On Million Rwanda Coders” mu myaka ibiri ishize.
Iyi gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2024 mu rwego kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2), harimo n’iy’uko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding.
Iyi gahunda yatangijwe kubera ko urubyiruko ruri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, aho imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekana ko umubare w’urubyiruko rufite imyaka 30 ugera kuri 65,3% mu Rwanda.
1MRC ikurikiranwa n’Inama igamije ikoranabuhanga ridaheza (Digital Inclusion Council: DIC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga.
Bamwe mu bagize amahirwe yo kwitabira guhabwa ubu bumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa binyuze muri iyi gahunda baganiriye na RBA bavuze ko bungukiyemo byinshi.
Umuhoza Evodie yagize ati “Nahawe ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa, iyo porogaramu ishobora gufasha Abanyarwanda mu buryo busanzwe.”
Umuhire Aimée Cynthia we yavuze ko nyuma yo guhabwa ubu bumenyi yakuyemo akazi ndetse ko bigishijwe ibishobora kugira ingaruka nziza mu Rwanda ndetse no mu mahanga muri rusange.
Ati “Batwigisha gukora ku isoko ry’umurimo ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose kuko n’imishinga baduha yo kwigiraho iba ari imishinga itekereza ngo abantu bo hanze bazikoresha gute cyangwa abantu bo mu kindi gihugu bazazibona gute?”
Yavuze ko iyo atagira amahirwe yo guhabwa ubumenyi binyuze muri gahunda ya 1MRC ntabwo yari kuba ari gukora ku mishinga mpuzamahanga asigaye akoraho ubu.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya 1MRC mu Nama igamije ikoranabuhanga ridaheza, Ernest Mpundu, yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa guha ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa gusa ahubwo igamije no kubaha ubumenyi rusange bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Ntabwo ari ukubaha ubumenyi gusa bwo gukora porogaramu za mudasobwa ahubwo no kubaha ubumenyi rusange bwo gukoresha ikoranabuhanga. Kuko muri iki gihe ikoranabuhanga ryabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi, nidukora muri ubwo buryo dufite icyizere ko intego twihaye tuzayigeraho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!