Rwamucyo wari umuganga mu Bubiligi nyuma akaza guhagarikwa kubera ibirego bya Leta y’u Rwanda, akurikiranyweho uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rwamucyo ashinjwa ko yitabiraga inama z’abayobozi zateguraga gutsemba Abatutsi zabaga ziyobowe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi. Uyu Kambanda yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, ubutabera bw’u Bufaransa bwavuze ko agomba kwitaba urukiko kugira ngo yisobanure ku ruhare rwe muri biriya byaha ndetse n’isano afitanye n’imitegurire ya Jenoside.
We Ahakana ibyo aregwa byose. Yigeze gutabwa muri yombi mu 2010 i Sannois mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari yagiye mu muhango wo gushyingura Jean-Bosco Barayagwiza washinze Radiyo RTLM gusa yaje kurekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!