00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Visi Perezida wa Banki y’Isi yacyeje uruhare rwa VUP mu iterambere ry’abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 November 2018 saa 07:46
Yasuwe :

Visi Perezida wa Banki y’Isi, Annette Dixon, ushinzwe iterambere ry’abaturage yashimye uko amafaranga abaturage bakura muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program), abafasha kwiteza imbere.

Kuri uyu wa Mbere uyu muyobozi yagiriye uruzinduko mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba n’abandi bayobozi.

Basuye abaturage babona ikunga binyuze muri VUP, ubusanzwe iterwa inkunga na Banki y’Isi. Mu mirenge itandatu ya Rwamagana, abaturage 1 645 nibo babona amafaranga ya VUP, na ho 57 bakabona inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye muri uyu Murenge wa Munyiginya.

Nyiransabimana Jeanne umwe mu bagore biteje imbere babikesha VUP, yavuze ko arihirira abana be amashuri yisumbuye abikesha amafaranga akuramo.

Ati “Mbere inzu yanjye ntabwo yaririmo sima, abana banjye babiri ntabwo bigaga neza kubera kutabona amafaranga y’ishuri, yewe nta nubwo naryaga ku manywa na nijoro ariko ubu kubera amafaranga nkura muri VUP, ibyo bibazo byose byarakemutse ubu ntabwo nkitaka inzara mbikesheje gahunda leta yadushyizemo aho dukora natwe tukabona umushahara ku kwezi.”

Annette Dixon yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda nk’igihugu kiri kwihuta cyane mu iterambere kandi kibyaza umusaruro inkunga gihabwa, akomeza avuga ko yishimiye umusaruro abaturage bakura muri VUP.

Ati “Nshimishijwe nuko VUP iri gufasha abaturage mu iterambere, nshimishwa nuko iri kugera ku baturage benshi by’umwihariko babandi batabasha gukora kubera impamvu runaka na babandi bahabwa imirimo yoroheje, bamwe bakabona inkunga y’ingoboka ibafasha kwikemurira ibibazo runaka “.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yo yatekereje igashakira abatishoboye uburyo babona imirimo mu rwego rwo kubateza imbere yizeza ko Banki y’Isi, izakomeza gufatanya na leta mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Dr. Mukabaramba yavuze ko VUP kuva aho igiriyeho imaze gutanga umusaruro mu kugabanya ubukene bukabije ku kigero kinini, aho bwavuye kuri 29% muri 2006/2007 bukagera kuri 16,4 muri 2013/2014.

Yashimiye ubuyobozi bwa banki y’isi ku bufatanye ikomeza kugaragaza itera inkunga imishinga minini u Rwanda rufite.

Imwe mu mishinga Banki y’isi itera inkunga mu Rwanda harimo umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo mu mijyi itandatu izunganira Kigali ariyo; Muhanga, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Huye na Musanze.

Hari kandi umushinga ugamije guteza imbere uburezi, imibereho myiza y’abaturage, kwita ku mirire y’ababyeyi ndetse n’abana bato byose bigamije kubaka umunyarwanda w’ejo hazaza.

Annette Dixon yishimiye iterambere abaturage bagezeho kubera amafaranga bakura muri VUP
Dr. Alvera Mukabaramba yashimiye Banki y'Isi ku gutera inkunga u Rwanda muri gahunda z'iterambere
Nyiransabimana Jeanne avuga ko arihirira abana babiri amashuri yisumbuye abikesha amafaranga akura muri VUP
Umuhanda uri gukorwa n'abaturage muri gahunda ya VUP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages