Umurambo w’uyu musore wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uyu musore umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa 25 Gashyantare 2025, nyuma y’aho mu ijoro ryakeye yari yaraye yibye inzugi ahantu.
Ati ‘‘Nijoro twumvise ko hari ahantu yari yagiye kwiba ibintu bitandukanye birimo inzugi, rero abantu bamushakishije baramubura, mu gitondo twumva ngo umurambo we wabonetse ahantu mu gashyamba. Inzego z’umutekano zahise zijyayo hamwe n’abaganga hahita hanatangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.’’
Gitifu Rushimisha yasabye urubyiruko kwirinda ubujura.
Ati “Dufite amashuri bigiramo ubuntu Leta yatwubakiye, hari andi y’imyuga dufite iyo unasoje kwiga baguha ibikoresho ukaba watangira gukora aho kujya kwiba, urubyiruko rwacu turarusaba kugana umurimo aho kwiba. Ikindi buri wese akwiriye gushaka icyo gukora cyamubeshaho aho kwiringira ubujura.’’
Yasabye abaturage kwirinda kwihanira, abibutsa ko hari ubuyobozi kandi bwiteguye gufasha buri muturage wese aho kwihanira.
Nshimiyimana yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye mu Igororero rya Nsinda aho yari yarakatiwe azira kwiba inka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!